Abasirikare bo kwa Tshisekedi barashinjwa gukambika mu ifamu ya Katumbi.
Imiryango ibiri itegamiye kuri Leta uwitwa Justice ASBL n’uwitwa IRDH ikorera muri Congo yamaganye Leta y’i Kinshasa yohereje abasirikare bayo mu isambu ya Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi no gusahura imitungo ye.
Tariki ya 23/04/2025, ni bwo izi ngabo zo kwa perezida Felix Tshisekedi zoherejwe mu isambu ya Moïse Katumbi izwi nka “Futuka Farm,” iherere ahitwa Kipushi mu ntara ya Haut-Katanga.
Usibye sosiyete sivili n’umunyakuru witwa Saleh Mwanamilongo, yarabitangaje akoresheje urubuga rwa x, yemeza ko ari Leta yohereje izo ngabo muri iyi sambu.
Iyo sambu ikaba ikorerwamo ubuhinzi, ubworozi ndetse ifite n’ahakorerwa ibikorwa remezo kuko abana bahigira gukinira umupira w’amaguru.
Uyu mu nyamakuru yagaragaje kandi ko leta kohereza ingabo muri iyo sambu biri mu rwego rwo kwibasira Katumbi n’abo bakorana .
Ziriya sosiyete sivili zamaganye Leta kohereza ingabo muri iyo sambu, ngo kuko bifatwa nko gutera ubwoba Katumbi no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ko binyuranyije n’amategeko.
Ndetse andi makuru avuga ko izo ngabo zoherejwe muri iyo sambu zigikambitse imbere yayo, ariko ko nubwo nta mitungo irimo zangije, zituma abaturage batabasha kujya kuzana iby’ibanze bakeneye by’umwihariko amazi yo kunywa.
Izi sosiyete sivili zasabye Leta gukura izo ngabo mu isambu ya Moïse Katumbi ndetse no kumusubiza indi mitungo ye yagiye ifatwa harimo n’imodoka.
Moïse Katumbi kuri ubu ayoboye ishyaka rya Assemble Pour la Republique, akongera akaba nyiri kipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, ari nawe uyiyoboye. Usibye n’ibyo yigeze kuyobora n’intara ya Katanga.
Leta kohereza abasirikare mu isambu ye ya Futuka Farm si ubwa mbere bibaye kuko no mu 2016 byarakozwe, ndetse nabagerageje gukurikirana icyo kibazo batawe muri yombi.