Ingabo za RDC ziri gukora ibigaragaza ko ziri kwitegura intambara ikomeye mu Kibaya cya Rusizi.
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zategetse abaturage bose batuye i Luvungi no mu tundi duce duherereye muri ibyo bice kuhava bakimukira i Uvira mu mujyi, mu rwego rwo kwitegura intambara ikomeye hagati y’iri huriro n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturiye i Luvungi aho bayibwiye ko ingabo za Congo zabasabye kwimuka bakava muri iki gice no mu nkengero zacyo kandi ko zatangiye ku bibasaba kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 27/04/2025.
Nk’uko umwe muri abo baturage baherereye muri ibyo bice yabisobanuye yagize ati: “FARDC n’ingabo z’u Burundi badutegetse kuva i Luvungi tukimukira mu mujyi wa Uvira.”
Yongeyeho kandi ati: “Bari kutubwira ko iki gice kigiye kuberamo imirwano ikomeye, kandi ko izaba hagati yabo n’abarwanyi ba M23.”
Luvungi iri mu Kibaya cya Rusizi nacyo kibarizwa muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki gice kiracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali n’uwa Wazalendo uzwiho gusahura imitungo y’Abanye-kongo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga ndetse ni Uvira mu mujyi.
Iri huriro ry’ingabo za Congo zatangiye gusaba aba baturage kuva i Luvungi, nyuma y’aho ku wa gatandatu tariki ya 26/04/025 umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba uherereye muri teritware ya Walungu, ukaba kandi uri mu ntera ngufi uvuye aha mu Kibaya cya Rusizi.
Si umujyi wa Kaziba gusa M23 yabohoje, kuko yafashe kandi n’imisozi y’iki gice harimo n’ipakanye n’uduce two muri teritware ya Uvira.
Gusa, kugeza ubu hari imisozi imwe ikigenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, nk’uwa Nabumbu, Mufo, Miti-mbili na Namushwaga.
Ariko nk’uwa Cibanda, Ngando, Chihumba, Murambi, Bushyenyi n’indi na centre ya Kaziba, ubu biri mu maboko ya M23.
Hagataho, impande zombi zirashamiranye, kuburyo umwanya uwo ari wo wose zokwambikana.