• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi idahanganye cyane.

minebwenews by minebwenews
April 28, 2025
in Conflict & Security
0
Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe na M23.
108
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi idahanganye cyane.

You might also like

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wakoze amateka ufata uduce turindwi icyarimwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Amasoko yacu atandukanye agaragaza ko M23 yafashe utu duce turindwi icyarimwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 27/04/2025.

Utwo duce akaba ari aka Kasheke, Lemera, Bugamanda, Bushaku ya 1 n’iya 2 na Kofi. Utu duce twose nk’uko aya makuru abihamya duherereye muri teritware zibiri ariko tukaba twegeranye cyane. Ni muri teritware ya Kabare na Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru kandi agaragaza ko kugira ngo aba barwanyi bafate utwo duce bakoresheje abarwanyi baturutse ku muhanda wa Bukavu-Goma, maze berekeza muri turiya duce ni bwo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari ziturumo zahise zihunga.

Kimwecyo, hari n’andi makuru agaragaza ko ingabo zo mu ruhande rwa Leta zari muri utwo duce zitari nyinshi, bikaba ari byo byatumye zihunga rugikubita zerekeza iy’ishyamba zitiriwe zihangana nk’uko zagiye zibigenza mbere.

Ariko nyamara hari akandi gace kitwa Luhihi ko muri Kalehe aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 bikuyemo ubwo bafataga turiya duce, nubwo amakuru agaragaza ko ntaho Wazalendo boca kugira ngo bakageremo. Ni mu gihe uduce twose tugakikije tugenzurwa n’uyu mutwe wa M23.

Kuri uwo wo ku wa gatandatu kandi, uyu mutwe na none wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba wo uherereye muri teritware ya Walungu, muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni nyuma y’aho wari wafashe n’imisozi ya Kaziba harimo uwa Murambi ndetse n’uwa Bushyenyi yo, iherereye hagati ya Nyangenzi n’uy’u mujyi wa Kaziba.

Kurundi ruhande, imirwano hagati y’impande zombi irakomeje aho kuri ubu iri kubera mu misozi miremire ihanamiye i Kibaya cya Rusizi ahazwi nko muri Plaine Dela Ruzizi.

Tags: KaleheM23Uduce 7
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cya Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere kigira icyo kivuga ku ntambara cyagiye gufashamo u Burusiya.

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere kigira icyo kivuga ku ntambara cyagiye gufashamo u Burusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?