Hamenyekanye ibirindiro bikaze biherereyemo ihuriro ry’Ingabo za RDC i Uvira.
I Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zihafite ibigo bine bikomeye nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru abigaragaza ibyo bigo hari icya Runingu, Sange na Luvungi ndetse n’ikindi giherereye mu mujyirwagati wa Uvira.
M23 nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zahungiye muri iki gice cya Uvira.
Izi ngabo guhungira kwazo i Uvira zarahageze zikomeza biriya bigo byagisirikare mu rwego rwo kugira ngo zirinde umujyi wa Uvira nawo utagwa mu maboko y’aba barwanyi bo mu mutwe wa M23.
Amakuru Minembwe Capital News ikesha umwe mu bakora mu nzego zishyinzwe umutekano ahamya ko biriya bigo kugeza n’ubu bigikomeje koherezwamo n’abandi basirikare ba FARDC n’ab’u Burundi, kandi ko abenshi babijamo bavuye i Bujumbura mu Burundi mu gihe n’abandi babizamo bahunze M23 nko mu bice iba yafashe byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Agira ati: “Ni benshi, n’ubu bakomeje ku byoherezamo abandi basirikare b’u Burundi n’aba FARDC.”
Yashimangiye ko ibyo bigo ari icya Runingu, Sange, Luvungi ni giherereye muri Uvira mu mujyi.
Gusa, biracyagoye kumenya umubare w’abasirikare baba bari muri biriya bigo, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga agaragaza ko babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi.
Ndetse ko umubare wabo wiyongera umunsi ku wundi.
Nubwo havuzwe biriya bigo bine gusa, ariko kandi hari n’ikindi giherereye mu misozi ya Uvira mu Bijombo ahazwi nk’i Ndondo, nacyo kikaba kirimo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.
Hagataho, ibi bigo byongeye koherezwamo abasirikare benshi, nyuma y’aho M23 ifashe Kaziba yarizwi ko iherereyemo ingabo nyinshi. Ku wa gatandatu wakiriya cyumweru gishize ni bwo uyu mutwe wahafashe.
Ariko nyamara, izi ndi ngabo ziracyagerageza kurwana kugira ngo uyu mutwe udakomeza kuja imbere usatira i Kibaya cya Rusizi, kuko n’uy’u munsi impande zombi ziriwe zirwanira mu misozi iri hagati y’ikibaya cya Rusizi n’i Kaziba.