Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda na Congo Kinshasa bigiye kubana mu mahoro.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 29, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda na Congo Kinshasa bigiye kubana mu mahoro.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda na Congo Kinshasa bigiye kubana mu mahoro.

You might also like

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo bigiye kubana mu mahoro atarimo akavuyo.

Ni bikubiye mu bisubizo Trump yasubije umunyamakuru uheruka kumubaza icyo yiteze ku masezerano u Rwanda na RDC biheruka kugirana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Trump asubiza iki kibazo yagize ati: “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro ku mibanire y’u Rwanda na Congo, kandi n’ibindi bihugu bike biri hafi kubona ayo mahoro. Twizeye ko bizaba ari byiza kandi twiteze ko bizakunda.”

Ibi ni nyuma y’aho minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe, na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba basinye amasezerano y’amateka hagati y’ibihugu byombi.

Ndetse kandi izi mpande zombi zemeranyije ko zigiye gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro uzasumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 02/05/2025.

Isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, rikaba ryaragizwemo uruhare rukomeye na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio.

Ibi byashimishije perezida Donald Trump, agaragaza ko atewe ishema no kuba akomeje kugira uruhare mu guhagarika intambara n’andi makimbirane hirya no hino ku isi.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashoboye guhuza u Rwanda na Congo, nyuma y’aho Qatar igize uruhare runini ihuza perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi bemezanya kumaraho umwuka mubi hagati y’ibihugu byabo. Ni mu gihe ibiganiro byaberaga i Luanda muri Angola ibyatangiye mu 2022 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024, byagaragaye ko impande zombi zananiwe kumvikana.

Tags: amahoroRdcRwanda
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

by Bruce Bahanda
June 15, 2025
0
Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Ibyo gusinya amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo si byanone. Mu gihe Leta Zunze ubumwe z'Amerika zifuza ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo muri...

Read moreDetails

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

by Bruce Bahanda
June 14, 2025
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi. Kikaya Bin Karubi, usanzwe ari mu bantu bahora hafi ya Joseph Kabila Kabange, akaba n'umujyamama we, ni...

Read moreDetails

Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

Kenya Department of Refugee Service Cracks Down on SIM Card Fraud The Department of Refugee Service (DRS) has issued a stern warning to refugees in Kenya, urging them...

Read moreDetails

Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

by Bruce Bahanda
June 12, 2025
0
Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

Agezweho y'Ingabo za Afrika y'Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC. Ingabo za Afrika y'Epfo zari zaroherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC,...

Read moreDetails

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23. Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye ( UN) muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ategerejwe mu mujyi...

Read moreDetails
Next Post
DRC and Burundian Forces Amass in Uvira Bases to Counter M23 Advance After Bukavu Falls

DRC and Burundian Forces Amass in Uvira Bases to Counter M23 Advance After Bukavu Falls

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?