M23 yafashe uduce dutatu turi hafi n’ikibaya cya Rusizi.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wirukanye ingabo ze mu duce dutatu duherereye hagati ya Kaziba n’i Kibaya cya Rusizi uradufata.
Ni mu mirwano y’irije umunsi wose w’ejo ku wa kabiri tariki ya 29/04/2025, aho M23 yarihanganye bikomeye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Iyi mirwano, nk’uko amakuru abigaragaza yatangiye isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo ku masaha ya Minembwe na Bukavu igeza igihe c’isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Ni amakuru akomeza avuga ko iriya mirwano yasize uyu mutwe wa M23 ubohoje uduce turimo Nindi, Butuzi na Bumbu. Utu duce tukaba duherereye muri teritware ya Walungu aho igabanira na teritware ya Uvira uturutse i Kaziba.
M23 yafashe utwo duce nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Uyu mutwe ufashe utwo duce nyuma y’aho ku wa gatandatu w’icyumweru gishize wabohoje na centre ya Kaziba yarizwi ko ibarizwamo abasirikare benshi bo muri uru ruhande rwa Leta. Ndetse kandi no ku munsi wakurikiyeho yahise ifata n’utundi duce turimo n’umusozi mure mure uzwi nka Miti-mbili.
Ahagana mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025, ibiturika byinshi by’umvikaniye hafi na Gatogota mu Kibaya cya Rusizi cyo kimwe n’ibyaraye biturukira i Gasenga mu mujyi wa Uvira. Ariko kugeza ubu ntiharamenyekana ukuri kwabyo, nubwo hari abasabanuye ko uruhande rwa Leta rurimo Wazalendo kwarirwo rwikanze, ubundi kurasa ibiturika babiha umwanya.
Iyi mirwano ikomeje kubera muri ibyo bice iri gutuma abaturage bahunga ku bwinshi, kandi abenshi muri bo bari kwerekeza i Uvira, usibye ko hari n’abakomeza bagana i Bujumbura mu Burundi.
Hagataho, impande zombi zihanganye ziracyashamiranye, aho no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bigaragara ko zishobora kurwana umwanya uwo ari wo wose.