Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ibikomeye ariko byiza.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yasezeranyije Abanye-Congo bose ko agiye kubaha amahoro kandi ko bazagira n’ituze ryigihe kirekire.
Ni byo Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo nyuma y’aho iki gihugu abereye perezida kigiranye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda.
Aya masezerano agena amahame aganisha ku mahoro y’igihe kirekire mu karere yashyizweho umukono na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Kayikwamba Wagner na mugenzi we w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe, tariki ya 25/04/2025.
Aya masezerano kandi bakaba barayasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri ubwo Tshisekedi yakiraga mugenzi we umukuru w’igihugu cya Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yatangaje ko amasezerano RDC yagiranye n’u Rwanda ari intambwe iganisha ku bisubizo byo kugera ku mahoro arambye.
Yagize ati: “Ni iseserano nahaye abaturage banjye ko nzabashakira amahoro yanyayo kandi arambye. Ndibaza ko n’abo bari kubibona , nta kibazo cy’u mutekano muri RDC kizongera kubaho. Ni cyo cyifuzo n’intego yanjye.”
Nyuma y’aho habaye ari ya masezerano Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye u Rwanda na Congo Kinshasa gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 02/05/2025, mu rwego rwo kugira ngo impande zombi zizawusuzume. Kandi nyuma yabyo byitezwe ko hazasinywa amasezerano y’amahoro.