Minisitiri w’u Bubiligi uvuye i Kinshasa yasabye Tshisekedi kuba maso.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga akanaba minisitiri w’intebe wungirije w’u Bubiligi Maxime Prevot ubwo yageraga i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye perezida Felix Tshisekedi kuba maso kubirimo gukorwa n’i gihugu cya Qatar ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika kubyerekeye u Rwanda na Congo.
Aha’rejo tariki ya 29/04/2025 ni bwo uyu minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi yageze i Kinshasa yakirwa na perezida Felix Tshisekedi wa RDC.
Bivugwa ko yageze i Kinshasa nyuma yokugera i Bujumbura mu Burundi n’i Kampala muri Uganda.
I Kinshasa yabanje kwakirwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, madame Judith Sumunwa, nyuma abona kubonana na perezida Felix Tshisekedi bagirana n’ibiganiro kubyerekeye umutekano wa karere.
Ubundi kandi banaganiriye no ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 urwanya ubu ubutegetsi bw’i Kinshasa uhanganye bikomeye n’ingabo z’iki gihugu.
Muri iki kiganiro minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi yabwiye perezida Felix Tshisekedi ati: “Ni ngombwa gukomeza kuba maso kubikorwa byatangajwe na Qatar na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Nubwo twishimira uko iyi gahunda yakiriwe, turifuza ko twashobora gupima ibisubizo bifatika bishobora kubaho mu minsi iri mbere cyangwa ibyumweru biri imbere, kugira ngo twemeze ko niba inzira yaraharuwe izakomeza gukurikizwa. Kandi tukareba niba icyerekezo cya nyuma kizagerwaho.”
Yongeyeho ati: “Nasabye ko habaho gutega amatwi umugambi wa ba musenyeri.”
Minisitiri Maxime Prevot yanabwiye Tshisekedi ko igihugu cye kitenda gusahura imitungo kamere ya Congo, hubwo ko ikiyiraje inshinga ari uko amakimbirane y’intambara ayirimo yakemuka burundu.
Yagize ati: “Twese tuzi ko ari ngombwa ko ibimenyetso bitangwa kandi ibiganiro by’abanyagihugu bigashyigikirwa, mu rwego rwo kugira ngo amakimbirane hagati yabo arangire babone amahoro arambye. Icyifuzo cy’abapesikopi kigahabwa agaciro mu gukoresha ingufu za politiki zitandukanye.”
Ibi bwana Maxime Prevot yabitangaje mu gihe abo Bepisikopi Gatolika bari i Doha muri Qatar, aho bakiriwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’iki gihugu. Uruzinduko rwabo i Doha rukaba rugamije gushyigikira ko amahoro n’umutekano bigaruka mu Burasizuba bwa Congo.
Ni mu gihe i Doha muri Qatar muri iyi minsi mike ishize habereye ibiganiro bitandukanye hagati y’intumwa za Congo n’iz’u mutwe wa AFC/M23.
Ubundi kandi i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika naho haheruka gusinyirwa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.