Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri w’u Bubiligi uvuye i Kinshasa yasabye Tshisekedi kuba maso.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 30, 2025
in Regional Politics
0
Minisitiri w’u Bubiligi uvuye i Kinshasa yasabye Tshisekedi kuba maso.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’u Bubiligi uvuye i Kinshasa yasabye Tshisekedi kuba maso.

You might also like

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza bakora mu maguru mashya.

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga akanaba minisitiri w’intebe wungirije w’u Bubiligi Maxime Prevot ubwo yageraga i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye perezida Felix Tshisekedi kuba maso kubirimo gukorwa n’i gihugu cya Qatar ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika kubyerekeye u Rwanda na Congo.

Aha’rejo tariki ya 29/04/2025 ni bwo uyu minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi yageze i Kinshasa yakirwa na perezida Felix Tshisekedi wa RDC.

Bivugwa ko yageze i Kinshasa nyuma yokugera i Bujumbura mu Burundi n’i Kampala muri Uganda.

I Kinshasa yabanje kwakirwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, madame Judith Sumunwa, nyuma abona kubonana na perezida Felix Tshisekedi bagirana n’ibiganiro kubyerekeye umutekano wa karere.

Ubundi kandi banaganiriye no ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 urwanya ubu ubutegetsi bw’i Kinshasa uhanganye bikomeye n’ingabo z’iki gihugu.

Muri iki kiganiro minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bubiligi yabwiye perezida Felix Tshisekedi ati: “Ni ngombwa gukomeza kuba maso kubikorwa byatangajwe na Qatar na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Nubwo twishimira uko iyi gahunda yakiriwe, turifuza ko twashobora gupima ibisubizo bifatika bishobora kubaho mu minsi iri mbere cyangwa ibyumweru biri imbere, kugira ngo twemeze ko niba inzira yaraharuwe izakomeza gukurikizwa. Kandi tukareba niba icyerekezo cya nyuma kizagerwaho.”

Yongeyeho ati: “Nasabye ko habaho gutega amatwi umugambi wa ba musenyeri.”

Minisitiri Maxime Prevot yanabwiye Tshisekedi ko igihugu cye kitenda gusahura imitungo kamere ya Congo, hubwo ko ikiyiraje inshinga ari uko amakimbirane y’intambara ayirimo yakemuka burundu.

Yagize ati: “Twese tuzi ko ari ngombwa ko ibimenyetso bitangwa kandi ibiganiro by’abanyagihugu bigashyigikirwa, mu rwego rwo kugira ngo amakimbirane hagati yabo arangire babone amahoro arambye. Icyifuzo cy’abapesikopi kigahabwa agaciro mu gukoresha ingufu za politiki zitandukanye.”

Ibi bwana Maxime Prevot yabitangaje mu gihe abo Bepisikopi Gatolika bari i Doha muri Qatar, aho bakiriwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’iki gihugu. Uruzinduko rwabo i Doha rukaba rugamije gushyigikira ko amahoro n’umutekano bigaruka mu Burasizuba bwa Congo.

Ni mu gihe i Doha muri Qatar muri iyi minsi mike ishize habereye ibiganiro bitandukanye hagati y’intumwa za Congo n’iz’u mutwe wa AFC/M23.

Ubundi kandi i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika naho haheruka gusinyirwa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

Tags: IntambaraMaximeRdc
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi. Umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Lieutenant General Banza Mwalambwe, yakoze impinduka mu gisirikare cya FARDC mu turere tw'imirwano. Izi...

Read moreDetails

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza bakora mu maguru mashya.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza  bakora mu maguru mashya.

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n'icyo yifuza bakora mu maguru mashya. Thomas Lubanga uheruka gushyinga umutwe witwaje intwaro ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw'i Kinshasa, yatangaje...

Read moreDetails

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano Umugabo w'Umunya-Somalia, umunya-Uganda n'Umunyafrika-y'Epfo, ibashinja gufasha umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa. Sahle Work Zewde wayoboye Ethiopia na Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique bagiriye uruzinduko rwakazi i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC atokubahirizwa.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Trump wasezeranyije kurangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24 gusa, yagize icyo abivugaho.

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na RDC atokubahirizwa. Haramutse hatubahirijwe ibyateweho umukono ku masezerano y'amahoro hagati ya Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Congolese Forces Suffer Heavy Losses in Failed Attack on M23 and Twirwaneho in Rugezi

Congolese Forces Suffer Heavy Losses in Failed Attack on M23 and Twirwaneho in Rugezi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?