Abari i Kaziba batangiye guhonja amahoro.
Abaturage bo mu bwoko b’Abashi n’Abasharishari baturiye igice cya Kaziba giheruka kubohozwa n’umutwe wa M23 batangiye kumva ibyiza by’amahoro.
Bikubiye mu butumwa umwe mu baturage batuye i Kaziba yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho ubwo butumwa bugira buti: “Tumeze neza. Tumaze kabiri dusinzira nta kindi kibazo. Muri iyi minsi M23 igenzura hano nta kavuyo.”
Yongeyeho ati: “Dutangiye kumva impumuro y’amahoro. Ni byiza cyane.”
Umutwe wa M23 wabohoje iki gice ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma y’imirwano ikomeye yasize ingabo za Congo n’abambari bazo bayabangiye ingata.
Aba baturage banabwiye Minembwe Capital News ko ririya huriro ry’ingabo za Congo zahungiye mu misozi miremire iherereye muri teritware ya Uvira na Mwenga ugana mu bice biherereye mu Kibaya cya Rusizi werekeza i Uvira.
M23 yafashe iki gice mu gihe Wazalendo na FDLR bakorana byahafi n’ingabo za Congo n’iz’u Burundi bari bagize igihe babangamiye abaturage baho. Bikavugwa ko bababuguzaga bakoresheje amabariyeri, ubundi bakabica.
Mubyo babanyagaga, birimo amafaranga, amatungo n’ibinyabiziga.
Usibye nibyo, bafataga n’abagore ku ngufu ndetse n’abakobwa.
Bizwi ko ibice bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 birangwamo amahoro n’ituze. Ibyo byagaragaye i Masisi, Rutshuru, Goma, Bukavu na Minembwe hagenzurwa na Twirwaneho na M23.