Menya agace kabereyemo imirwano ikomeye uyu munsi muri Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 yabereye ahitwa i Luhwinja, uyu mutwe ukaba wamaze no kuhafata.
Luhwinja ni agace karimo urubibi rugabanya teritware ya Walungu na teritware ya Mwenga ndetse na teritware ya Uvira.
Ahanini igice ki nini cya Luhwinja giherereye muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko imisozi y’iki gice cya Luhwinja yiriwemo imirwano ikomeye, kandi ko yari ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Imirwano yabereye muri iki gice amakuru akomeza avuga ko yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cya kare ikaba yagejeje mu masaha make ashize yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025, byanarangiye abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bagifashe cyose.
Ni imirwano abaturage batuye i Kaziba bavuga ko barimo bumva ibiturika byinshi byumvikaniraga mu misozi irenga hejuru ya Luhwinja.
Usibye ko no mu bice biherereye mu duce turi hejuru y’ikibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira uturutse i Kaziba natwo twarimo twumvikanamo urusaku rw’imbunda rwinshi. Amakuru akavuga ko naho habereye imirwano hagati yaziriya mpande zombi.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye ejo ku wa mbere, ikaba yo yarimo ibera mu duce dutatu aka Nindi, Butuzi na Bumbu. Utu duce natwo M23 yaratwigaruriye.
M23 ikaba irimo kwigarurira ibice byinshi byo muri ibi bice mu buryo budasanzwe, kuko no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize wabohoje umujyi wa Kaziba n’utundi duce turimo Bushyenyi na Murambi.
Hari n’amakuru avuga ko uyu mutwe ko waba ushaka gukomeza imirwano kugeza ufashe umujyi wa Uvira uherereye mu birometero bike uvuye aha i Luhwinja hiriwe imirwano hakaza no kwigarurirwa n’uyu mutwe.
Binahuye kandi n’ibyatangajwe na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’uyu mutwe wa M23.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru cy’Abongereza cyitwa The Telegraph, yakibwiye ko abarwanyi be ko bagiye gukomeza intambara ngo kugeza bafashe umujyi wa Kinshasa uzwi nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Congo. Hanyuma ngo bakirukana Tshisekedi k’u butegetsi.
Yanongeye kuri ibi, avuga ko abenegihugu ba RDC bifuza kumva Tshisekedi atakiri umukuru w’iki gihugu.
Muri ubwo buryo avuga ko abarwanyi be ko bagiye gukomeza intambara.