• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Menya agace kabereyemo imirwano ikomeye uyu munsi muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
April 30, 2025
in Conflict & Security
0
Menya agace kabereyemo imirwano ikomeye uyu munsi muri Kivu y’Amajyepfo.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya agace kabereyemo imirwano ikomeye uyu munsi muri Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 yabereye ahitwa i Luhwinja, uyu mutwe ukaba wamaze no kuhafata.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Luhwinja ni agace karimo urubibi rugabanya teritware ya Walungu na teritware ya Mwenga ndetse na teritware ya Uvira.

Ahanini igice ki nini cya Luhwinja giherereye muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko imisozi y’iki gice cya Luhwinja yiriwemo imirwano ikomeye, kandi ko yari ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Imirwano yabereye muri iki gice amakuru akomeza avuga ko yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cya kare ikaba yagejeje mu masaha make ashize yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/04/2025, byanarangiye abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bagifashe cyose.

Ni imirwano abaturage batuye i Kaziba bavuga ko barimo bumva ibiturika byinshi byumvikaniraga mu misozi irenga hejuru ya Luhwinja.

Usibye ko no mu bice biherereye mu duce turi hejuru y’ikibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira uturutse i Kaziba natwo twarimo twumvikanamo urusaku rw’imbunda rwinshi. Amakuru akavuga ko naho habereye imirwano hagati yaziriya mpande zombi.

Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye ejo ku wa mbere, ikaba yo yarimo ibera mu duce dutatu aka Nindi, Butuzi na Bumbu. Utu duce natwo M23 yaratwigaruriye.

M23 ikaba irimo kwigarurira ibice byinshi byo muri ibi bice mu buryo budasanzwe, kuko no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize wabohoje umujyi wa Kaziba n’utundi duce turimo Bushyenyi na Murambi.

Hari n’amakuru avuga ko uyu mutwe ko waba ushaka gukomeza imirwano kugeza ufashe umujyi wa Uvira uherereye mu birometero bike uvuye aha i Luhwinja hiriwe imirwano hakaza no kwigarurirwa n’uyu mutwe.

Binahuye kandi n’ibyatangajwe na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’uyu mutwe wa M23.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru cy’Abongereza cyitwa The Telegraph, yakibwiye ko abarwanyi be ko bagiye gukomeza intambara ngo kugeza bafashe umujyi wa Kinshasa uzwi nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Congo. Hanyuma ngo bakirukana Tshisekedi k’u butegetsi.

Yanongeye kuri ibi, avuga ko abenegihugu ba RDC bifuza kumva Tshisekedi atakiri umukuru w’iki gihugu.

Muri ubwo buryo avuga ko abarwanyi be ko bagiye gukomeza intambara.

Tags: ImirwanoLuhwinjaM23

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Havuzwe aho ingabo za FARDC zerekeje ziva mu mujyi wa Uvira.

Abasirikare ba FARDC, M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?