• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 15, 2025
in Conflict & Security
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yasubiranyemo i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Congo.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Imitwe ibiri yasubiranyemo umwe uyobowe na Makanaki, mu gihe undi na wo uyobowe na Nyerere.

Isubiranamo hagati y’iyi mitwe yombi ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki ya 15/10/2025, ibera muri kamwe mu duce two mu Kibaya cya Rusizi.

Minembwe Capital News amakuru ikesha abaturage baherereye hafi n’aho byabereye, bayibwiye ko barwaniye neza mu gace ka Biriha.

Aka gace gaherereye hagati ya Runingu na Sange, mu gice cya Plaine dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bagize bati: ” Muri Biriba hari kumvikana intwaro nini n’into. Ni abarwanyi ba Makanaki basubiranyemo na ba Nyerere.”

Bavuga kandi ko na Makanaki ubwe yabaye muri iyi mirwano ni mu gihe yaje atabaye abarwanyi be bari basanzwe muri kariya gace.

Ati: “Na Makanaki yaje, yatabaye abarwanyi bo mu ruhande rwe. Ibintu birakomeye cyane.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye uku gusubiranamo hagati y’iyi mitwe yombi ya Wazalendo.

Gusa hari abavuga ko bapfuye ukugenzura kariya gace ka Biriba.

Ku rundi ruhande i Luvungi naho haravugwa ukutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo.
Ni mu gihe aba Wazalendo, FARDC ibashinja kunyaga ihene z’abaturage, bikaviramo kwambikana hagati ya bo. Umusirikare umwe wo muri FARDC byarangiye ahasize ubuzima.

Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera muri FARDC na Wazalendo, umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bahuriraho bakayirwanya, iri kwisuganya mu rwego rwo kugira ngo ifate iki gice cya Uvira kikigenzurwa n’iri huriro ry’Ingabo zirwanirira guverinoma ya Kinshasa, zigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.

Mu cyumweru gishize guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 yagiranye inama na batuye i Kamanyola, ababwira ko uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP uri hafi kujya kubohora Uvira.

Yanabwiye ko Gen Sultan Makenga, ko ari we wamutumye kubabwira ubwo butumwa.

Bityo, abizeza igitangaza cyo kwigarurira Uvira bakabohora abaturage bagize igihe batotezwa n’uruhande rwa Leta ya Congo.

Tags: BasubiranyemoFardcUviraWazalendo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?