Iby’umusirikare w’u Burundi wo mu mutwe udasanzwe uheruka gufatwa matekwa na Twirwaneho i Mulenge.
Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe ushinzwe iperereza aheruka gufatirwa ku rugamba, urwo Ingabo z’iki gihugu cy’u Burundi zagiye gufashamo icya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu cyumweru gishize ahagana mu mpera zacyo ni bwo uriya musirikarekazi w’u Burundi yafatiwe ku rugamba.
Amakuru yatanze agaragaza ko yafatiwe mu bitero izi ngabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana nazo, harimo uwa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uwa Wazalendo, byagabye ahitwa mu Rugezi mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Rugezi, ubariranyije iherereye mu ntera ibarirwa mu birometero nka 35 uvuye muri centre ya Minembwe ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge. Aha akaba ari mu misozi yo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa bw’amajwi buheruka gushyirwa hanze aho uriya musirikarekazi yatangaga ubuhamya bw’amajwi y’uburyo yafatiwe ku rugamba; yahamije ko yafatiwe mu ntambara yarimo ibera mu Rugezi, kandi ko yari ihanganishije uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, zirimo iza FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Yatangiye agira ati: “Nitwa Nkurunziza Goreth, mvuka mu ntara ya Karuzi(karusi). Ninjyiye igisirikare muri 2021, ninjirira i Mwaro. Numero matricule yanjye ni 88542.”
Yongeyeho ati: “Mbarizwa muri batayo ya TAFOC ya 16.”
Yakomeje avuga ko kugera kwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo hamwe n’abandi basoda barikumwe nawe, banyujijwe mu kiyaga cya Tanganyika, bahurukira i Baraka muri Fizi. Anavuga ko aha i Baraka kwariho bakuriwemo umwambaro w’igisirikare cy’u Burundi bambikwa uw’igisirikare cya FARDC kandi ko bahise babazanira abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR, barakorana.
Nyuma ngo babona koherezwa mu Rugezi kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ni mu gihe iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya AFC yafashe Rugezi hagati mu kwezi kwa gatatu, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi, iza Congo FDLR na Wazalendo.
Binazwi ko iki gice cya Rugezi kizwi ko gikungahaye ku mabuye y’agaciro, cyari cyarahinduwe indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR n’ingabo z’u Burundi, kuko bagicukuragamo ariya mabuye y’agaciro uko bishakiye.Biri mu bituma iki gihugu cy’u Burundi kitemera guheba Rugezi ari na yo mpamvu gikomeza kocyoherezamo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe bakayigabamo ibitero mu rwego rwo kugira ngo zongere ziyigarurire.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga agaragaza ko uyu musirikarekazi abarizwa mu mutwe w’ingabo z’u Burundi ushyinzwe ubutasi bukaze.
Umwe mu basirikare b’u Burundi ubwo yaganiraga na Pacique Nininahazwe ukuriye FECODE, ishirahamwe rishyinzwe gutabariza Abarundi bari mu kaga, yavuze ko amuzi, maze agira ati: “Ndamuzi uriya mukobwa w’umusoda. Nibyo avuka i Karuzi.”
Yakomeje agira ati: “Amakuru yukuri nuko ari umusirikare w’u Burundi. Afite ipeti rya 1ère Class(1CI). Yavutse mu mwaka wa 1999, avukira muri komine Buhiga. Nkurunziza Goreth yize mu ishuri ryigisha iperereza rya gisirikare rizwi nka EMR, amaze kurirangizaho yahise ajanwa gukorera iperereza rya gisirikare (G2) i Bujumbura.
Ndetse umwalimu wigishije uriya musirikarekazi ku ishuri rya ECOFO riherereye muri komine Bugenyizi yahamije ko amuzi, anavuga ko ari ari umwana w’imfunyi.
Bisanzwe bizwi ko u Burundi bwihakana abasirikare babwo iyo haramutse hagize ufatirwa ku rugamba haba intambara bagiye bahanganamo n’u mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru n’iyo bari kurwana muri Kivu y’Amajyepfo, aho bahanganye na Twirwaneho na M23 .
Hari ubwo perezida w’u Burundi yihakanye abafatiwe i Kitshanga muri teritware ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko ari abo muri Red-Tabara umutwe urwanya ubutegetsi bwe. Icyo gihe yanavuze kandi ko abo barwanyi b’uwo mutwe wa Red-Tabara ko bakorana byahafi n’uyu mutwe wa M23, bityo avuga ko abo berekanye ko ari imikino yabo.
Kurundi ruhande, kugeza ubu nubwo uyu musirikare akomeje kuja mw’itangazamakuru, ariko ntacyo u Burundi buramuvugaho, ngo bwemere ko ari uwabwo cyangwa bumwihakane.
Rero kugeza ubu, uyu musirikarekazi aracyari mu maboko ya Twirwaneho na M23 mu Minembwe.