Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gen.Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba kuru ba FARDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 1, 2025
in Regional Politics
0
Gen.Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba kuru ba FARDC.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen.Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba kuru ba FARDC.

You might also like

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yahuye n’abasirikare ba kuru ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bagirana ibiganiro byerekeye umutekano w’u Burasizuba bwa Congo.

Ibi biganiro byabaye ku wa kabiri tariki ya 29/04/2025, aho byibanze ku mutekano urangwa mu Burasizuba bwa RDC, no kuri operasiyo Shujaja ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa RDC, hari Maj.Gen. Nyembo Abdallah, komanda w’ingabo muri Ituri na Maj.Gen. Mandevu Bruno, ukuriye ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye.

Muhoozi yashimiye uruzinduko rwabo anashimira umwuka w’ubuvandimwe wagaragaye muri operasiyo Shujaa.

Avuga ko Uganda yiyemeje gukomeza ubufatanye, ashimangira akamaro k’ubufatanye burambye mu bikorwa bizaza mu rwego rwo kongera amahoro n’umutekano mu karere.

Hashimiwe kandi uburyo operasiyo Shujaa yakozwe, bigatuma abaturage bavanwe mu byabo basubira mu ngo bagakomeza ubuhinzi n’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibateza imbere.

Bikavugwa ko operasiyo Shujaa yahagaritse ibikorwa bya ADF, ubundi kandi ituma ubushobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba bwo kugaba ibitero bugabanuka.

Igisirikare cya Uganda mbere cyari cyatangaje ko ADF yashenywe itagifite imbaraga zo kurwana, nubwo abasigaye bo muri yo bakomeje kwihisha mu mashyamba.

Iyi nama ikurikira indi Kainarugaba aheruka kugirana n’abayobozi ba politiki n’ab’igisirikare b’u mutwe wa CODECO, ibishimangira ingufu Uganda ikomeje gushyira muri dipolomasi n’igisirikare mu kuzana ituze mu karere.

Tubibutsa ko ibi biganiro byabereye muri Uganda ku cyicaro cya SFC(Special forces Command), ku ruhande rwa Uganda byitabiriwe na General Kainarugaba Muhoozi hamwe n’umugaba w’ingabo zirwanira k’u butaka n’abandi bayobozi bakuru ba UPDF.

Tags: FardcMuhooziUPDF
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye. Butoti Paul, umusaseridoti wa kiliziya gatolika i Bujumbura, yahagaritswe n'inzego zishinzwe umutekano kubera misa yasomeye muri ekeleziya gatolika. Ku...

Read moreDetails

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

Nyuma yo guhura n'abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye. Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye muri Congo, akaba n'umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yizeye ko...

Read moreDetails

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

by Bruce Bahanda
June 15, 2025
0
Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

Ibyo gusinya amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo si byanone. Mu gihe Leta Zunze ubumwe z'Amerika zifuza ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo muri...

Read moreDetails

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

by Bruce Bahanda
June 14, 2025
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi. Kikaya Bin Karubi, usanzwe ari mu bantu bahora hafi ya Joseph Kabila Kabange, akaba n'umujyamama we, ni...

Read moreDetails

Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Kenya department Of Refugee Service Crack Down on Sim Card Fraud.

Kenya Department of Refugee Service Cracks Down on SIM Card Fraud The Department of Refugee Service (DRS) has issued a stern warning to refugees in Kenya, urging them...

Read moreDetails
Next Post
Congolese Forces Regroup for Renewed Attacks on Twirwaneho and M23 in Mikenke After Fleeing Wednesday Clashes

Havuzwe inzira z'ibiri ingabo z'u Burundi zenda gukoresha zigaba ibitero ku Banyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?