SADC yavuze icyo iri gukora nyuma y’aho bivuzwe ko yisubiyeho ku gucyura ingabo zayo.
Ingabo z’u muryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC mu Burasizuba bwa Congo, zemeje ko ziri gucyura abasirikare bayo zibakuye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
SADC mu gucyura ingabo zayo yabanje gusa niyisubiyeho kuri iki cyemezo bitewe n’ubw’umvikane buke hagati yayo n’ihuriro rya AFC/M23 risanzwe rigenzura umujyi wa Goma kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka izi ngabo ziherereyemo.
Ahanini SADC yo yashakaga gucyura abasirikare bayo n’ibikoresho byabo ikoresheje inzira y’ikirere, ibyo AFC/M23 itigeze ishima nyuma y’aho ibashinje gukora ibitero bihungabanya umutekano mu bice bya Goma. Bikaba byaratumye ziriya ngabo nazo zitindaho, ndetse zipfukira hato kwisubiraho kuri iki cyemezo.
Gusa, tariki ya 29/04/2025 hatashye icyiciro cya mbere cy’abasirikare buriya muryango wa SADC ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu ntambara yo mu Burasizuba bwa Congo birimo imbunda n’ubwato.
Mu itangazo SADC imaze gushyira hanze yagize iti: “Ingabo zacyu ziri gutaha zikoresheje umuhanda unyura mu Rwanda, zikabona gakomereza mu bihugu zaturutsemo.”
Amakuru anavuga ko ziriya ngabo ziri kuva mu bigo zabagamo i Goma, zigakomereza ku mupaka mu nini uzwi nka Grand-Barriere. Ari nabwo zihita zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yuko zinjira muri Tanzania.
Ubundi kandi SADC yanavuze ko ibyo gucyura abasirikare bayo ari igikorwa cyubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Ndetse kandi yongeraho ko kuzicyura bijanye n’amasezerano abayihagarariye mu rwego rwa gisirikare bagiranye na AFC/M23 ubwo bahuriraga i Goma tariki ya 28/03/2025.
Izi ngabo kandi zavuze ko zizakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha u Burasirazuba bwa Congo kubona amahoro arambye.
Tubibutsa ko ingabo za SADC zageze mu Burasizuba bwa Congo mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023, zikaba zigizwe n’ingabo zaturutse Malawi, Tanzania na Afrika y’Epfo.
Bivuze ko zari zihamaze umwaka n’igice, usibye ko ntacyo zigeze zifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nubwo zari zaraje ku gifasha kurwanya umutwe wa M23. Kuko ntagace nakamwe zigeze zambura uyu mutwe, yewe ntanikizwi zafashije usibye ubufasha RDC yahaga uyu muryango kubera ko wari warayohaye ingabo.