I Uvira ubwoba ni bwose nyuma y’uko abahatuye batangiye kwikanga abaje kuyifata.
I Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rw’i gihugu nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara, bikanze abarwanyi b’uyu mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bageze muri iki gice ni mu gihe ngo batangiye kubona bamwe muri abo barwayi mu bice biherereye muri iyi teritware ya Uvira na Fizi zisanzwe zipakanye.
Ni amakuru yiriwe avugwa mu mujyi wa Uvira ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, aho bamwe bagaragazaga ko abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho ko baje gufata uyu mujyi.
Ibi bikaba byaratumye muri iki gice cya Uvira haba ubwoba bwinshi butigeze kuhaba, ki mwe kandi n’abandi n’abo bakunze amatwara ya M23 bishimiye ayo makuru.
Bamwe mubatangabuhamya baho babwiye Minembwe Capital News ko hari amakuru yatangiye kuvugwa n’Abapfulero batuye i Uvira ko batangiye kubona abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 muri Sange, ndetse ngo no mu misozi ya Uvira uturutse i Ndondo ya Bijombo.
Umwe muri abo yagize ati: “Turi kumva bavuga ngo M23 babonetse muri Sange. Ariko abo barwanyi ntibarigaragaza, kandi n’abandi bagaragaye mu misozi ya Runingu uturutse iyo ruguru.”
Agace ka Sange ni kamwe mu duce dutuwe cyane tugize ikibaya cya Rusizi ho muri teritware ya Uvira.
I Kibaya cya Rusizi cyose kiracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ndetse naho muri Sange haracyari Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi kimwe kandi n’iza FARDC.
Kimwecyo aba barwanyi b’uyu mutwe wa M23 mu minsi itatu ishize, bigaruriye uduce duherereye muri teritware ya Walungu dupakanye n’iyi teritware ya Uvira, kandi twegereye cyane iki Kibaya cya Rusizi.
Bivugwa ko bashobora gukomeza urugamba, muri ubwo buryo bakaba bakwigarurira ikibaya cya Rusizi n’umujyi wa Uvira uwo uruhande rwa Leta ruturukamo rugaba ibitero mu duce tugenzurwa n’uyu mutwe wa M23, nk’uko bakunze kubivuga ko bazakurikirana umwanzi iyo aturuka kugira ngo bamucyecyekeshe.
Kurundi ruhande aba baturiye i Uvira bavuga kandi ko hari abandi barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho baturutse muri Fizi kandi ko n’abo baje gutera aha i Uvira kugira ngo naho bahigarure nk’uko bagaruriye Minembwe, Mikenke ndetse n’imujyi ikomeye nk’uwa Kamanyola, Bukavu n’ahandi.
Ubutumwa n’ubundi baduhaye bukomeza bugira buti: “Twirwaneho na M23 baramanutse bava mu misozi ya Fizi. Baza bambaye umwamboro w’ingabo z’u Burundi bekomereza i ka Kuku, Tubuki, Kilumbi, Kanguli, Lusuku no kwa Mulima. Bageze ahitwa Kichula bafata inzira y’ishyamba bafata urugendo rurerure bagana mu Bibogobogo mbere yuko bagera hano i Uvira.”
Aya makuru akomeza agira ati: “Bahenze FARDC n’ingabo z’u Burundi kuko bambaye umwamboro w’ingabo z’u Burundi. Barashaka kwigarurira Fizi yose na Uvira.”
Ariko nyamara nubwo aya makuru agaragaza ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 ko bageze muri biriya bice byavuzwe haruguru, si ukuri kuko kwa Mulima n’abiriya bice bindi bikigenzurwa n’ingabo z’u Burundi iza FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Ubundi kandi ingabo z’u Burundi usibye kuba arizo ziri kwa Mulima zigenzura kandi no mu Rusuku, Bibogobogo ndetse no kuri Babengwe ho mu Lulenge muri teritware ya Fizi.
Zinagenzura n’igice cy’i Ndondo ya Bijombo yose ho muri teritware ya Uvira.