Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Urupfu rw’uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 4, 2025
in History
0
Urupfu rw’uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urupfu rw’uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.

You might also like

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

Umuherwe Rajiv Ruparelia yitabye Imana azize impanuka y’imodoka; urupfu rwe rubabaza benshi mu gihugu cya Uganda.

Aya makuru yashyizwe hanze n’igipolisi cya Uganda kuri iki cyumweru aho cyamenyesheje ko yishwe n’impanuka y’imodoka yabereye Busabala Flyover, mu gace ka Makindye-Ssabagabo muri Wakiso.

Bizwi ko Rajiv yari akiri muto ku myaka y’amavuko, kuko yarafite imyaka 35. Akaba yari mwene Sudhir Ruparelia nawe uzwiho kuba ari umuherwe wo ku rwego rwo hejuru.

Igipolisi kivuga ko yari atwaye Imodoka ya Nissan GT-R avuye Kajjansi yerekeza i Munyonyo, aho niho yahise agonga inkuta z’ibyuma zari ahari kubakwa umuhanda, Imodoka irahirima, ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, apfira aho.

Uyu wari umuyobozi mukuru wa Ruparelia Group, isanzwe ifite imitungo ibarirwa mu ma miliyari y’amadorali ya Amerika. Muri Uganda kandi yari ahafite ibigo by’uburezi, ibigo by’imari n’ibindi byinshi.

Ubundi kandi iki kigo yarabereye umuyobozi mukuru cya Raparelia Group yashoye menshi mu mishinga y’ikoranabuhanga, inatanga akazi ku bihumbi by’abiganjemo urubyiruko.

Abaturage batuye muri Uganda bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari uzwiho ibikorwa by’ubugira neza.

Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Madamu Anita Annet Among, yakoresheje urubuga rwa x ko urupfu rwa Rajiv rwababaje cyane , ashimira umusanzu yatanze mukuzamura ubukungu bw’igihugu no gutanga akazi.

Maze agira ati: “Imana ihumurize abari mu gahinda kandi ihe roho yawe iruhuko ridashira.”

Umunyapolitiki Bobi Wine, udacana uwaka n’ubutegetsi bwa perezida Museveni, nawe yababajwe n’urupfu rw’uyu muherwe wapfuye akiri muto, avuga ko yari umuntu wicisha bugufi, wuje ineza n’umutima w’urukundo.

Biteganyijwe ko uyu wapfuye azashyingurwa ku wa gatanu w’iki cyumweru gitaha. Kandi mu kumushingura hazifashishwa uburyo bwo gutwika umurambo, nk’uko bisanzwe bikorwa mu muco w’Abahindu, kuko nawe ari uwo muri ubwo bwoko.

Tags: Umuherweyapfuye
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki? Colonel Paul uzwi cyane mu misozi miremire y'i Mulenge ku izina rya Cobra ni umwe mu...

Read moreDetails

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka. Kuri stade intwari iherereye i Bujumbura ku murwa mukuru w'ubukungu w'i gihugu cy'u Burundi, ahakomeje gukorwa ibikorwa byo kuyivugurura, habereye impanuka idasanzwe,...

Read moreDetails

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida. Mu gihe isi yose imaze imyaka isaga 40 ihanganye n'icyorezo cya sida, hari abantu bake cyane bafite ubushobozi...

Read moreDetails

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo. Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu...

Read moreDetails

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Kabila yababajwe n'urupfu rwa Gen.Sikatende agira n'icyo aruvugaho. Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n'urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na Congo Kinshasa bigiye kubana mu mahoro.

perezida Trump yahindutse indirimbo nyuma yo gukora agashya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?