Ibikoresho bikaze byafatiwe mu gitero cyazindutse kigabwa mu gice cya Mukoko.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu gitero zazindutse zigaba kuri Twirwaneho na M23 mu gice cya Mukoko zacyamburiwemo imbunda ziremereye n’izito, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mukoko ni igice giherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe werekeza i Fizi ku i zone unyuze inzira yo kwa Mulima na Rusuku.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 05/05/2025, ingabo za Congo zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR yagabye igitero muri kariya gace ka Mukoko maze abarwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakigabweho bazikubita inshuro.
Minembwe Capital News yanamenye ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye kiriya gitero ziturutse kwa Mulima, ariko ko zagihuriyemo n’akaga gakomeye, kuko zacyamburiwemo imbunda ziremereye zirimo izo mubwoko bwa Mashin Gun n’izindi zito zo mu bwoko bwa AK-47.
Sibyo gusa kuko kandi ngo uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byagifatiyemo amasasu menshi ubundi kandi kigwamo ababarirwa mu icumi bo muri uru ruhande rwa Leta rwagabye kiriya gitero.
Ingabo za Congo n’abambari bazo bagabye iki gitero mu nkengero za centre ya Minembwe mu gihe hari hamaze ibyumweru bibiri hari agahenge ka mahoro.
Ibitero byaherukaga mu Rugezi mu byumweru bibiri bishyize. Naho iki gice cya Mukoko cyagabwemo iki gitero cyaherukaga kuberamo imirwano kuri pasika, ariko uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byahabohoje mu mirwano yo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Hagataho Twirwaneho na M23 bikomeje gukaza umutekano mu bice bimaze kubohoza birimo centre ya Minembwe, Mikenke na Kamombo.
Ubundi kandi uyu mutekano utuma abaturage bahaturiye bakora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere.