Kera kabaye, Tshisekedi yakaniye yiyama abamushinja kugurisha umutungo wa RDC.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yiyamye abamushinja kugurisha umutungo kamere w’igihugu kuri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ni mu kiganiro perezida Felix Tshisekedi yagiranye n’Abanye-kongo ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko adashobora guceceka mu gihe ibinyamamakuru bitangaza ibinyoma ku masezerano ya Congo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Yagize ati: “Kugira ngo numvikanishe ingingo yanjye, ntabwo nakomeza guceceka kubera ibinyamamakuru byinshi bikomeza gutangaza ibinyoma kubufatanye bukomeye buri kunozwa hagati ya Amerika n’igihugu cyacu, bujyanye no gutunganya amabuye y’agaciro.”
Yakomeje avuga ko ayo makuru ari mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije guca intege ubukungu bwa Congo no kugira ngo iki gihugu kinanirwe kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ndagira ngo nshimangire nk’uko nahoze mbivuga , ko ntazigera ngurisha ubutunzi kamere bwa RDC. Nabirahiriye imbere y’igihugu kandi nzabishimangira kugeza ku iherezo.”
RDC na Amerika, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo byatangiye kugirana amasezerano atavugwaho rumwe mu rwego rwo kugira Amerika ifashe iki gihugu kugarura amahoro mu Burasizuba bwacyo.
Ni nabwo perezida Felix Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika gucyukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganya, Amerika na yo imusubiza ko yemera iki cyifuzo mu nyungu z’impande zombi.
Kimweho kandi hari andi masezerano America iteganya kugirana na Leta y’i Kinshasa ariko ari mu mushinga mugari wo kwifatanya n’akarere ka Afrika y’ibiyaga bigari mu bikorwa by’iterambere hagamijwe inyungu z’impande zose.
Hagataho, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa Lobito Corridor uzaca muri Angola, RDC na Zambia. Iteganya ko izajya iwunyuzamo ariya mabuye y’agaciro yenda kuzacukura muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.