M23 yakomeje kuja imbere ni mu gihe izindutse ifata ikindi gice cy’ingenzi muri Walungu.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe umujyi muto uherereye muri teritware ya Walungu nyuma y’aho mu minsi mike ishize wabohoje umujyi wa Kaziba nawo uri muri iyi teritware ya Walungu.
Ahagana isaha ya saa moya zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zija gushyira muri saa mbiri, ni bwo abarwanyi bo muri M23 bigaruriye isantire ya Luciga.
Hari nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR mu nkengero z’iki gice cyafashwe.
Iyi mirwano yasize uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa rutsinzwe kubi, ibyatumye bariya barwanyi bo muri M23 bafata iki gice.
Luciga ni igice giherereye mu ntera ngufi cyane uvuye muri centre ya Kaziba nayo iheruka kwigarurwa n’uyu mutwe wa M23 mu mpera z’ukwezi gushize kwa kane.
Iki gice uyu mutwe wigaruriye gifatwa nk’umutima wa cheferi ya Luhwinja, izwiho kuba yibitseho ubutunzi kamere, ahanini ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa or n’andi.
Ifatwa ry’iki gice ryatumye n’ibindi bice bigiherereyemo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR bifatwa nk’aho nabyo bigiye kwigarurwa n’uyu mutwe. Yaba ibiherereye muri teritware ya Mwenga ipakanye na Walungu n’ibindi biraho hafi.
Hagataho, uyu mutwe ukomeje kwirukana uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa mu buryo budasanzwe, ari nako ugenda wigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo imirwano yiriwe ibera mu Kibaya cya Rusizi hagati y’uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Congo. Imirwano bivugwa ko yaguyemo abatari bake bo kuri ruriya ruhande rwa Leta.