• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, August 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 6, 2025
in Conflict & Security
0
Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.
142
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.

You might also like

Col. Gisore w’Umunyamulenge wo muri FARDC yaguye mu mpanuka y’indege.

Muri Manyema haravugwa imirwano y’amakundura hagati ya FARDC na Wazalendo.

Iby’uko Kivu yaba igiye kuba igihugu byongeye gufata indi ntera.

Abasore ba Banyamulenge babiri bagaragaye i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bacunze umutekano w’umukomonda umwe wo muri Wazalendo, ibyatumye bamwe mu Banyamulenge babibonye bifata ku munwa.

Ni uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 06/05/2025, mu mujyi wa Uvira habonetse abasore ba Banyamulenge babiri bari muri Wazalendo.

Aba babonye bavuze ko babasanze bari ku Mzalendo witwa Gashumba, uyu akaba asanzwe yiyita Jenerali muri iritainda rya Wazalendo.

Umutangabuhamya yagize ati: “Twahumiwe, kwa Jenerali Gashumba wo muri Wazalendo hari abasore ba Banyamulenge babiri. Twanabonye ba mwesikotinze(kumurindira umutekano) ubwo yari yerekeje mu mujyi rwagati wa Uvira.”

Nk’uko uyu mutanga buhamya yakomeje abivuga yasobanuye ko aba basore ba Banyamulenge babiri, umwe ni uwo mu muryango w’abasinga, undi akaba ari uwo mubahiga.

Byanavuzwe kandi ko aba basore bahoze mu mutwe wa Gumino uyobowe na Shyaka Nyamusaraba. Ariko ko babaga kwa Fureko usanzwe aba mu misozi ya Uvira mu Rurambo.

Umunyamulenge kuboneka muri Wazalendo ni nk’ikizira kubazi icyo bakoze mu Burasizuba bw’iki gihugu. Kuko mu myaka yavuba ndetse nakera, Wazalendo, usibye kuba barishe benshi mu Banyamulenge, kandi abo bishe bakarya inyama zabo. Babasamburiye n’imihana yabo, ubundi kandi babanyaga n’ibyabo kuko banayaze n’Inka zabo zirenga ibihumbi amagana.

Sibyo gusa kuko babakoreye n’andi marorerwa menshi, ashobora gutuma Umunyamulenge wese yirinda gukorana nabo.

Kuba rero hari abagaragaye muri iryotsinda rya Wazalendo byafashwe nkagahomeramunwa.

Kimweho, hari Abanyamulenge babasirikare bakiri mu ngabo za Leta, nubwo aba bakorana byahafi na Wazalendo, ariko hari hataragaragara umunyamulenge ugaragara muri aba barwanyi ba Wazalendo, noneho banagaraye bacunze umutekano wu mukomondo wo muri Wazalendo.

Igitangaje, n’uyu munsi ku wa kabiri hari Umugabo w’Umunyamulenge wo mu muryango w’Abasegege, Wazalendo banyaze amafaranga y’amanye-kongo angana ni 160000, ari mugaciro k’idorali ry’Amerika 54.6119.

Bakaba bayamunyagiye i Uvira mu gace kitwa Mulongwe.

Hagataho, umutekano wo muri iki gice cya Uvira ukomeje kugenda urushaho kuzamba, nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe ibice byinshi byo muri teritware ya Walungu ipakanye n’iyi ya Uvira.

Uyu mutwe gufata ibyo bice byafashe indi ntera kuva mu mpera z’ukwezi kwa kane, ndetse n’uyu munsi wafashe undi mujyi uherereye muri cheferi ya Luhwinja izwiho kuba wibitseho ubutunzi kamere, n’ibindi.

Tags: AbanyamulengeUviraWazalendo
Share57Tweet36Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Col. Gisore w’Umunyamulenge wo muri FARDC yaguye mu mpanuka y’indege.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Auto Draft

Col. Gisore w'Umunyamulenge wo muri FARDC yaguye mu mpanuka y'indege. Colonel Gisore uzwi cyane ku izina rya Kigofero yaguye mu mpanuka y'indege y'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Muri Manyema haravugwa imirwano y’amakundura hagati ya FARDC na Wazalendo.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Muri Manyema haravugwa imirwano y'amakundura hagati ya FARDC na Wazalendo. Imirwano iracyakomeje hagati y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Wazalendo basanzwe bakorana byahafi mu ntara...

Read moreDetails

Iby’uko Kivu yaba igiye kuba igihugu byongeye gufata indi ntera.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Iby’uko Kivu yaba igiye kuba igihugu byongeye gufata indi ntera.

Iby'uko Kivu yaba igiye kuba igihugu byongeye gufata indi ntera. Repubulika ya Kivu yaba igiye kubaho, ni gikorwa cyibazwa nyuma y'aho igihugu cya Kenya cyohereje umuntu i Goma...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya Wazalendo na FARDC muri Manyema.

by Bruce Bahanda
August 15, 2025
0
Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Imirwano yakajije umurego hagati ya Wazalendo na FARDC muri Manyema. Imirwano ikomeye hagati y'ihuriro rya Wazalendo n'ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo zisanzwe zifatanya kurwanya ihuriro rya...

Read moreDetails

Bibogobogo:Amafaranga yaragiye guhembwa Abalimu, Wazalendo bayanyaze.

by Bruce Bahanda
August 15, 2025
0
Bibogobogo:Amafaranga yaragiye guhembwa Abalimu, Wazalendo bayanyaze.

Bibogobogo:Amafaranga yaragiye guhembwa Abalimu, Wazalendo bayanyaze. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bakorana byahafi na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, banyaze amafaranga yaragenewe guhemba Abalimu...

Read moreDetails
Next Post
Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.

Ubuhanuzi bukomeye bwagenewe abibwiraga kuja hanze ya Afrika, ahanini ku mpunzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?