Irasana ryabaye kuri Kalongi havuzwe impamvu yaryo.
Amakuru aturuka kuri Kalongi haherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko habaye irasana ryakanya gato hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ni nyuma y’aho iri huriro ry’ingabo za Congo zagaragaye muri ako gace.
Igihe c’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, nibwo habaye kurasana ku mpande zombi.
Mu busanzwe iki gice cya Kalongi gisanzwe kigenzurwa n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa Twirwaneho n’uwa M23.
Byasobanuwe ko kugira ngo habe ririya rasana, ni mu gihe uru ruhande ru rwanirira Leta y’i Kinshasa abarugize bagaragaye mu misozi yabereyemo imirwano ku munsi w’ejo ku wa gatatu, hagati yabo n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bifatikanyije.
Aya makuru agakomeza avuga ko uru ruhande rwa Leta bamwe mubasirikare barwo bazinduke muri turiya duce barwaniyemo n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 aha’rejo, bityo bakaba bari baje gushaka inkomeri zabo no gusakiza abayiguyemo babo.
Nyuma y’iriya ntambara yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, byavuzwe ko ririya huriro ry’ingabo za Congo zayitakajemo abagera kuri barindwi abandi benshi bayikomerekeramo.
Zimwe muri izo nkomeri bigakekwa ko zaba zaratakaye kuri iyo misozi yabereyemo imirwano, ari nayo mpamvu yatumye haba kuza kuzishaka ku ruhande rwa Leta bikaviramo kurasana kwa kanya gato ku mpande zihanganye.
Umutangabuhamya yagize ati: “Habaye irasana ryakanya gato. Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC, bari baje gushaka inkomeri zabo no gusakiza abayiguyemo babo.”
Yongeye ati: “Twirwaneho yamaze kubabona irabarasa barahunga.”
Uru ruhande rwa Leta rugaba ibitero mu nkengero za centre ya Minembwe igenzurwa na Twirwaneho na M23 ruturutse mu duce two muri secteur ya Mutambara muri teritware ya Fizi.
Ni ibitero rugaba mu rwego rwo kugira ngo rwisubize iki gice cya Minembwe icyo uyu mutwe wa Twirwaneho wafashe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika wishwe n’igitero cya drone y’Ingabo za Congo ku itariki ya 19/02/2025.
Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo yamaze hafi umunsi wose, ubundi uyu mutwe ubirukana mu bigo byabo bya gisirikare byageraga ku icyenda, hariho icyari muri centre ya Minembwe, Kiziba ku kibuga cy’indege, i Lundu n’ahandi.
Umunsi wakurikiyeho, nanone kandi uyu mutwe ufata n’igice cya Mikenke kitari mu ntera ndende uvuye aha muri centre ya Minembwe. Mikenke, ikaba yarimo ibigo bitatu by’ingabo za Congo harimo bibiri byarimo ingabo z’u Burundi zizwiho ubufatanye bukomeye n’ingabo za FARDC.
Kuva icyo gihe uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bifashe ibyo bice, niyo ikibigenzura n’ubu, ndetse kandi iyi mitwe yombi igenzura n’ibice bitari bike byo mu Cyohagati. Bigenzura igice cya Kamombo, inkengero zayo n’utundi duce twaho hafi.