• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Irasana ryabaye kuri Kalongi havuzwe impamvu yaryo.

minebwenews by minebwenews
May 8, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byifashe i Katogota ahiriwe imirwano ikomeye ku munsi w’ejo ku wa mbere.
102
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Irasana ryabaye kuri Kalongi havuzwe impamvu yaryo.

You might also like

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Amakuru aturuka kuri Kalongi haherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko habaye irasana ryakanya gato hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ni nyuma y’aho iri huriro ry’ingabo za Congo zagaragaye muri ako gace.

Igihe c’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, nibwo habaye kurasana ku mpande zombi.

Mu busanzwe iki gice cya Kalongi gisanzwe kigenzurwa n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa Twirwaneho n’uwa M23.

Byasobanuwe ko kugira ngo habe ririya rasana, ni mu gihe uru ruhande ru rwanirira Leta y’i Kinshasa abarugize bagaragaye mu misozi yabereyemo imirwano ku munsi w’ejo ku wa gatatu, hagati yabo n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bifatikanyije.

Aya makuru agakomeza avuga ko uru ruhande rwa Leta bamwe mubasirikare barwo bazinduke muri turiya duce barwaniyemo n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 aha’rejo, bityo bakaba bari baje gushaka inkomeri zabo no gusakiza abayiguyemo babo.

Nyuma y’iriya ntambara yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, byavuzwe ko ririya huriro ry’ingabo za Congo zayitakajemo abagera kuri barindwi abandi benshi bayikomerekeramo.

Zimwe muri izo nkomeri bigakekwa ko zaba zaratakaye kuri iyo misozi yabereyemo imirwano, ari nayo mpamvu yatumye haba kuza kuzishaka ku ruhande rwa Leta bikaviramo kurasana kwa kanya gato ku mpande zihanganye.

Umutangabuhamya yagize ati: “Habaye irasana ryakanya gato. Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC, bari baje gushaka inkomeri zabo no gusakiza abayiguyemo babo.”

Yongeye ati: “Twirwaneho yamaze kubabona irabarasa barahunga.”

Uru ruhande rwa Leta rugaba ibitero mu nkengero za centre ya Minembwe igenzurwa na Twirwaneho na M23 ruturutse mu duce two muri secteur ya Mutambara muri teritware ya Fizi.

Ni ibitero rugaba mu rwego rwo kugira ngo rwisubize iki gice cya Minembwe icyo uyu mutwe wa Twirwaneho wafashe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika wishwe n’igitero cya drone y’Ingabo za Congo ku itariki ya 19/02/2025.

Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo yamaze hafi umunsi wose, ubundi uyu mutwe ubirukana mu bigo byabo bya gisirikare byageraga ku icyenda, hariho icyari muri centre ya Minembwe, Kiziba ku kibuga cy’indege, i Lundu n’ahandi.

Umunsi wakurikiyeho, nanone kandi uyu mutwe ufata n’igice cya Mikenke kitari mu ntera ndende uvuye aha muri centre ya Minembwe. Mikenke, ikaba yarimo ibigo bitatu by’ingabo za Congo harimo bibiri byarimo ingabo z’u Burundi zizwiho ubufatanye bukomeye n’ingabo za FARDC.

Kuva icyo gihe uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bifashe ibyo bice, niyo ikibigenzura n’ubu, ndetse kandi iyi mitwe yombi igenzura n’ibice bitari bike byo mu Cyohagati. Bigenzura igice cya Kamombo, inkengero zayo n’utundi duce twaho hafi.

Tags: FardcIrasanaKalongiTwirwaneho
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo Uwiyita General Hamuri Yakutumba akaba anakuriye Wazalendo muri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko muri iki gice batagishakamo Brigadier...

Read moreDetails

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n'iby'imbunda nini, hasobunurwa n'impamvu yabyo Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi...

Read moreDetails

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Haravugwa amakuru ababaje y'igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n'ibyo Leta iri kuhohereza I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku bimenyetso by’imyotsi bigaragaza ko Papa yatowe cyangwa ataratorwa.

Kiliziya Gatolika yamaze kubona Papa mushya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?