Papa mushya Robert Francis Prevost waraye atowe ninde?
Kiliziya Gatolika kuri ubu iraramutswa umushumba mushya ari we Papa Robert Francis Prevost, uyu niwe tugiye kuvuga ubuzima bwe nyuma y’aho atorewe kuyobora idini rya Gatolika risanzwe rifite ijambo rikomeye ku Isi.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 08/05/2025, nibwo Robert Francis Prevost yatowe nyuma y’aho hazamutse umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yabonetse.
Amateka ye agaragaza ko yavukiye muri Chicago ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 14/09/1955. Bivuze ko ari umugabo w’imyaka 70 y’amavuko.
I Se umubyara afite amamuko mu gihugu cy’u Bufaransa, mu gihe nyina umubyara we afite amamuko mu Butaliyani, usibye ko hari n’abandi mateka agaragaza ko nyina yaba akomoka muri Espagne, Se akaba afite amamuko mu Bufaransa no mu Butaliyani.
Kubijyanye n’indimi, bivugwa ko avuga ururimi rw’i Cyongereza, igitaliyano, igifaransa, ikiesipanye, igiportugali n’ikilatini cyinshi.
Robert Francis Prevost yize imibare, nyuma yongeraho na teolojia (Theology). Na none kandi yaje kuronka doctora mu mategeko ajyanye n’ibya Keleziya Gatolika.
Ahagana mu mwaka wa 1982, nibwo yagizwe Padili i Roma mu Butaliyani. Igihe kitari gito yakoreye uwo murimo mu gihugu cya Pérou muri Amerika y’Amajyepfo, ari naho yaherewe kuba umwepesikopi mu 2015, ayobora diocese ya Chiclayo.
Muri 2023, Papa Fransisco yamuhamagaye kuza gukorera i Vatikani, ari nabwo yahise amugira Cardinal.

Rero, ku munsi w’ejo hashyize, Cardinal Robert Francis Prevost atorerwa kuba umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose, aho asimbuye Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi kwa kane. Robert Prevost ni we Papa wa 267; ubwo yahabwaga ijambo nyuma y’aho yari amaze gutorwa, yagaragaje ko atazaja kure n’imikorere ya Papa Fransisco uwo asimbuye.
Itorwa rya papa Robert Francis Prevost rikaba ryatangaje abatari bake, ni mu gihe atigeze avugwa cyane mu bashobora kuzaba Papa . Uyu akaba anabaye uwa mbere uva muri Amerika y’Amajyaruguru.