Kera kabaye, perezida w’u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, ko ashobora kwerekeza vuba mu Rwanda mu ibanga rikomeye, agamije gusaba imbabazi no gutangira inzira nshya y’u bwiyunge hagati y’ibihugu byombi, ninyuma y’aho umwuka ukomeje kuba mubi ku mibanire y’ibi bihugu.
Ni amakuru yashyizwe hanze mu gihe Repubulika ya demokarasi ya Congo iri mu rugendo rwo gushaka umuti w’intambara n’ibibazo by’u mutekano bimaze igihe biyogoje u Burasirazuba bwayo, ndetse ikaba imaze kwerekana ubushake bwo gukorana n’ibihugu bituranye, harimo n’u Rwanda.
Icyarushijeho gukomeza gusiga u Burundi mu rungabangabo ni icyemezo cy’umuryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC, cyo gutangira gukura ingabo zawo muri RDC, ibintu byatumye umubano w’akarere uhindura isura.
Mu gihe ibi byose bibaye, u Burundi bwakomeje gushinjwa n’inzego z’umutekano mu karere ko bukigira uruhare mu gufasha umutwe wa FDLR, ushinjwa iterabwaba n’ubwicanyi muri RDC no mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego intumwa z’iperereza z’u Rwanda n’iz’u Burundi ziherutse guhurira mu ntara ya Kirundo tariki ya 10/03/2025, aho zaganiriye ku bibazo bikomeje gutuma umubano w’ibihugu byombi uguma mu makuba, harimo n’ikibazo cy’imipaka yafunzwe n’u Burundi kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigikomeje nubwo hari ibibindindiza byinshi harimo n’imvugo za perezida Ndayishimiye zibasira u Rwanda.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe perezida w’u Burundi atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda, bikaba bitundindiza mu byo twifuza . Ntabwo ari Abanyarwanda gusa n’Abarundi bifuza ko twagarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”
Hari n’andi makuru avuga ko nyuma y’aho u Burundi bubonye ko ibindi bihugu bikomeye byo mu karere biri gushakira amahoro, ndetse n’igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera, byatumye perezida Ndayishimiye atekereza gukora uruzinduko rutungiranye i Kigali mu Rwanda, agamije gusaba imbabazi no kwiyegereza ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni mu gihe kubyerekeye ibyimibanire u Burundi bukomeje kwiyongera ku rutonde rw’i bihugu biri mu kato, ndetse umubano wabwo na SADC na EAC utameze neza nk’uko byahoze.
Hari impungenge ko gukomeza imvugo z’urwango n’ibikorwa bya gisirikare bihabanye n’ubufatanye bw’akarere bishobora gutuma u Burundi burushaho kwigizwayo mu biganiro by’amahoro mu karere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta yarwo ya garagaje ko ifite ubushake bwo gukomeza ibiganiro, ariko isaba ko imvugo zishingiye ku binyoma zibasira u Rwanda zihagarara, kugira ngo habeho icyizere cy’umutekano ushingiye ku kuri n’inyungu rusange.
Nyamara n’ubwo aya makuru yakomeje gusakazwa, ariko ntacyo u Burundi burayavugaho, ariko amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi y’u butegetsi bw’iki gihugu avuga ko ibiganiro byimbitse bikomeje mu rwego rw’umutekano n’iperereza, mu gihe haramutse habonetse umutekano wuzuye ku mpande zombi zikumvikana ku buryo bwo gukomeza urugendo rwo kunga ubumwe.
Icyizere kiracyariho, ariko ibikubiye mu byo perezida Ndayishimiye azahitamo kuvuga uko bizagenda niba hagati y’u Rwanda n’u Burundi umubano ushobora kongera kugaruka, cyangwa niba urujijo rukomeza kuganza.