Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo umwe mubagize Twirwaneho yavuze ku mipango mibi ihuriro ry’ingabo za RDC ziri gupangira i Mulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 13, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo umwe mubagize Twirwaneho yavuze ku mipango mibi ihuriro ry’ingabo za RDC ziri gupangira i Mulenge.

You might also like

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

Amakuru aturuka i Baraka muri teritware ya Fizi, yemeza ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo ko zenda kugaba ibitero mu bice bya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni amakuru akubiye mu ibaruwa ikomeje gucicibikana ku mbugankoranyambaga, aho igaragaza ko ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 12/05/2025 i Baraka muri teritware ya Fizi habareye i nama ya Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Iyi baruwa ikagaragaza ko yabereye neza kuri Hotel ya Kashamata iherereye mu mujyi wa Baraka.

Ikanahamya ko icyari kigenderewe muri iyo ko kwari ukurebera hamwe icyo uruhande rwa Leta rwakora kugira ngo rwisubize igice cya Minembwe kuri ubu kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.

Ni baruwa ikomeza ivuga ko i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, FARDC iriyo yohereje amatsinda abiri y’Ingabo arimo abasirikare 30 ba sniper ari bo ba mudahusha n’abandi basirikare basanzwe gufasha kugaba ibyo bitero mu Minembwe.

Ivuga kandi ko aba basirikare bavuye i Kalemi, n’abandi bazava i Uvira na Baraka ko bazazamuka mu misozi bagafatanya n’inyeshyamba za Wazalendo, ziyobowe na Ngomanzito, Nguvu za Milima, Zalambuka na Kakobanyi gutera mu bice bya Minembwe.

Ibyo bitero ihuriro ry’ingabo za Congo, ngo zizabigaba mu duce twa Rugezi, Point Zero na Mikenke.

Ibi byatumye tubaza umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho icyo babivugaho, asubiza ko n’abo bari kubyumva. Ariko ko ntacyo ababitegura bazageraho, ngo kuko Twirwaneho na M23 ari abasirikare batojwe kandi bazi icyo gukora.

Ati: “Ni amakuru twatangiye kumva ejo bundi ku cyumweru iyo nama itarakorwa. Kuko ibyombo bya Mai Mai turabimotaringa, ayo makura barayigamba.”

Yongeyeho ati: “Ku byombo byabo bavuga ko bazatera Rugezi, Mukoko na Mikenke. Ariko bazakubitwa nabi. Twirwaneho na M23 bifite igisirikare kizi icyo gukora.”

Kuva intambara yubura mu misozi miremire y’i Mulenge ahagana mu mpera z’umwaka wa 2017, hagati ya Twirwaneho na Mai Mai yarishigikiwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) rwihishwa, nyuma zirabyerura, ntaho Twirwaneho irarwana ngwineshwe hubwo ihora yirukana uru ruhande bahanganye. Ndetse aho n’izi ngabo za FARDC zibyeruriye uyu mutwe wahise uzirukana mu Minembwe na Mikenke urahafata mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.

Iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho bigenzura hafi igice cyose kigize komine ya Minembwe ihera ku ishyamba rya Sara imbere ya Kabanju buke, ukagera mu Cyohagati. Kuko bari Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.

Hejuru y’ibyo, aho iyi mitwe yombi igenzura harangwa amahoro n’ituze haba ku baturage n’inyamanswa bitandukanye n’ibice bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo, kuko byo bihoramo imivurungano, aho n’i Fizi ku i zone, Baraka, Bibogobogo, Bijombo n’umujyi wa Uvira.

Tags: IbiteroImipangoTwirwaneho
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashe bagenzi be batatu babiri bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka bikabije, ibi bikaba...

Read moreDetails

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y'i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye. Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashinje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23...

Read moreDetails

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze. Amakuru aturuka mu Gipupu mu gice kigenzurwa n'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo izwiho ubufatanye bwa bugufi n'Ingabo za Leta ya...

Read moreDetails

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo. Grupema zibiri iya Runingu n'iya Kigoma ziherereye muri teritware ya...

Read moreDetails

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Icyo uruzinduko rwa  Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije. Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n'Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry'abasirikare ba...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya kuri perezida Ibrahim Traoré ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

Ibyo wa menya kuri perezida Ibrahim Traoré ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?