Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.
Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramophosa, yatangaje ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ramophosa yabitangarije mu nama ya Afrika CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Cote D’Ivoire, ni mu gihe ubwo we na perezida Paul Kagame bagarukaga ku buryo Africa iri kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bitandukanye, ndetse banavuga ku bibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.
Muri icyo kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanavuze ko Afrika iri gutera intambwe mu kwikemurira ibibazo bitandukanye no kwishakamo ibisubizo.
Yavuze kandi ko ibibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa RDC, ko hari gukorwa ibiganiro bitandukanye bigamije kuhashakira amahoro n’ituze ndetse no mu karere, anavuga ko bigeze ku ntambwe ishimishije.
Yagize ati: “Ntekereza ko hari gukorwa ibiganiro byinshi biri kubera icyarimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar n’ibibera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ntabwo wavuga ko twageze ku cyo twifuzaga, ariko buri wese ari kugerageza.”
Yageze aha, perezida wa Afrika y’Epfo, Ramaphosa ahita asaba ijambo maze avuga ko ashima uburyo n’umuhate uhari wo gukemura ibibazo by’umutekano muke umaze igihe mu Burasizuba bwa RDC.
Aha ni naho yahise yerura avuga ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida Paul Kagame.

Ati: “Abantu bashobora kwibaza ko perezida Kagame nanjye duhanganye. Bamwe muri mwe mwaba mwibajije ko haza gushya mu gihe twicyaranye.”
Ubundi kandi yakomeje avuga ko amahame bemezanye nk’Abanyafrika agomba guhita avanaho ibibazo byose bishobora kuba byari bihari.
Ndetse kandi yavuze ko ibiganiro biri gukorwa ngo amahoro aboneke mu Burasizuba bwa Congo biri kugirwamo uruhare n’Abanyafrika.
Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo wajemo agatotsi mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 ubwo perezida Cyril Ramophosa yavugaga ko ingabo z’u Rwanda ari nyeshyamba ndetse ashimangira ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirirkare be bari mu butumwa bwa SAMIDRC ku butaka bwa Congo.
Ariko nanone umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagiye uhagarara binyuze mu biganiro byagiye biba mu bihe bitandukanye.