Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 13, 2025
in Regional Politics
0
Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

You might also like

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC atokubahirizwa.

Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramophosa, yatangaje ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ramophosa yabitangarije mu nama ya Afrika CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Cote D’Ivoire, ni mu gihe ubwo we na perezida Paul Kagame bagarukaga ku buryo Africa iri kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bitandukanye, ndetse banavuga ku bibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.

Muri icyo kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanavuze ko Afrika iri gutera intambwe mu kwikemurira ibibazo bitandukanye no kwishakamo ibisubizo.

Yavuze kandi ko ibibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa RDC, ko hari gukorwa ibiganiro bitandukanye bigamije kuhashakira amahoro n’ituze ndetse no mu karere, anavuga ko bigeze ku ntambwe ishimishije.

Yagize ati: “Ntekereza ko hari gukorwa ibiganiro byinshi biri kubera icyarimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar n’ibibera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ntabwo wavuga ko twageze ku cyo twifuzaga, ariko buri wese ari kugerageza.”

Yageze aha, perezida wa Afrika y’Epfo, Ramaphosa ahita asaba ijambo maze avuga ko ashima uburyo n’umuhate uhari wo gukemura ibibazo by’umutekano muke umaze igihe mu Burasizuba bwa RDC.

Aha ni naho yahise yerura avuga ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida Paul Kagame.

Ati: “Abantu bashobora kwibaza ko perezida Kagame nanjye duhanganye. Bamwe muri mwe mwaba mwibajije ko haza gushya mu gihe twicyaranye.”

Ubundi kandi yakomeje avuga ko amahame bemezanye nk’Abanyafrika agomba guhita avanaho ibibazo byose bishobora kuba byari bihari.

Ndetse kandi yavuze ko ibiganiro biri gukorwa ngo amahoro aboneke mu Burasizuba bwa Congo biri kugirwamo uruhare n’Abanyafrika.

Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo wajemo agatotsi mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 ubwo perezida Cyril Ramophosa yavugaga ko ingabo z’u Rwanda ari nyeshyamba ndetse ashimangira ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirirkare be bari mu butumwa bwa SAMIDRC ku butaka bwa Congo.

Ariko nanone umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagiye uhagarara binyuze mu biganiro byagiye biba mu bihe bitandukanye.

Tags: Cyril RamophosaPaul KagameUmubano
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano Umugabo w'Umunya-Somalia, umunya-Uganda n'Umunyafrika-y'Epfo, ibashinja gufasha umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa. Sahle Work Zewde wayoboye Ethiopia na Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique bagiriye uruzinduko rwakazi i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC atokubahirizwa.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Trump wasezeranyije kurangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24 gusa, yagize icyo abivugaho.

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na RDC atokubahirizwa. Haramutse hatubahirijwe ibyateweho umukono ku masezerano y'amahoro hagati ya Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

RDC ntivuga rumwe na Uganda kwifungurwa ry’umupaka wa Bunagana.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
RDC ntivuga rumwe na Uganda kwifungurwa ry’umupaka wa Bunagana.

RDC ntivuga rumwe na Uganda kwifungurwa ry'umupaka wa Bunagana. Nyuma y'aho umupaka wa Bunagana ufunguwe bigizwemo uruhare na Leta ya Uganda biravugwa ko byateye ukutavuga rumwe hagati ya...

Read moreDetails

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23. Leta Zunze ubumwe z'Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro byahuriyemo Leta ya Congo n'umutwe...

Read moreDetails
Next Post
Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.

Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?