Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubutegetsi bwa RDC hamenyekanye icyo buri gutegura bigaragaza ko bugishaka Intambara .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 14, 2025
in Regional Politics
0
Ubutegetsi bwa RDC hamenyekanye icyo buri gutegura bigaragaza ko bugishaka Intambara .
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bwa RDC hamenyekanye icyo buri gutegura bigaragaza ko bugishaka Intambara .

You might also like

Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda.

Nigeria: Bitunguranye abasirikare bo mu itsinda ridasanzwe bashimuswe.

Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byamenyekanye ko burikuzana abacanshuro bo mu majy’epfo ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri Colombia nyuma y’aho izanye abo muri Romania bakananirwa.

Hagize iminsi bivugwa ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bugifite gukemura amakimbirane yo mu Burasizuba bwayo bukoresheje intambara, kabone nubwo hari ibiganiro by’amahoro bibera ahatandukanye bigamije kumvikanisha impande zihanganye.

Ni muri ubwo buryo amakuru avuga ko RDC iri kwerekeza amaso yayo ku bacanshuro bo muri Colombia, ni mu gihe abo yari yarazanye mbere bananiwe.

Umucanshuro wo muri Colombia, Eric Dean Prince, aheruka gutangaza ko agiye gucungira RDC umutekano w’ibirombe byayo by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.

Aya makuru anagaragaza ko ubwo bwumvikanye bwemeranyijweho mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho hari haciye iminsi impande zombi ziri mu biganiro.

Prince bikaba bizwi ko afite ikigo cy’abacanshuro cyitwa Blackwater, kimaze kugirana ubucuti n’ibihugu byinshi bitandukanye.

Aya makuru akomeza avuga ko uyu Prince amaze iminsi ari gushaka abacanshuro biganjemo abo muri Colombia, kugira ngo bajye gufasha u butegetsi bw’i Kinshasa kurwanya umutwe wa M23 no gucunga ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.

Hagataho, abanyakolombia bahoze mu ngabo bari kwinjira ku bwinshi mu bacanshuro, kandi bikavugwa ko aba ko bagezweho muri iki gihe.

Kuri ubu bari muri Ukraine aho barwanirira ubutegetsi bwa Zelensky no muri Sudan.

Nk’uko amakuru abigaragaza ni uko muri RDC bemerewe kuzajya bahembwa ama-pesos miliyoni 19 ku kwezi (4300$). Amatangazo abahamagarira kuja kurwana ahanini anyuzwa kuri TikTok, abinkwakuzi bagahita bafata indege ibakura i Bogota bakinjira i Madrid, bahava bafata indege ibageza muri Pologne hanyuma bakabona kwnjira muri Ukraine.

Benshi bumvise ayo mafaranga , bihutira kwinjira mu bacanshuro. Bivugwa ko muri Mexique bashakishwa cyane kugira ngo bakorane n’aba-cartel bakomeye mu gucuruza abantu muri Amerika.

Ahandi bavugwa cyane ni muri Sudan, aho mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko abarenga 300 barwanaga ku ruhande rwa Rapid Support Force.

Kuva mu mwaka wa 2000, abacanshuro bo muri Colombia bavuzwe mu bihugu birimo u Burusiya, Yamen, Libya, Somalia na Afghanistan. Muri Yamen bivugwa ko abagiyeyo binjiza hafi 7000$ ku kwezi.

Mu mwaka wa 2021 nabwo bavuzwe muri Haiti ndetse bivugwa ko bari mu bagize uruhare mu rupfu rwa perezida Jovenel Moïse. Kubera ibyo Abanye-Colombia 17 barafunzwe, ubu bari muri gereza iri i Port-au- Prince.

Abamaze gupfira muri Ukraine babarirwa mu 300 bagiyeyo nk’abacanshuro.

Amakuru akomeza avuga ko u Rwanda ruzi ibyaba bacanshuro ngo kuko minisitiri w’ubanye n’amahanga warwo, Olivier Nduhungurehe, aheruka kubwira umunyamakuru wa mama urwa Gasabo, ko nubwo harimo kuba ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse na RDC na M23, amakuru ahari ari uko Congo igishaka intambara.

Kandi agaragaza ko iki kibazo, cyagejejwe ku bahuza barimo Qatar na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu Prince uyoboye abacanshuro bashaka koherezwa muri RDC, yahoze mu mutwe w’ingabo za Amerika zizobereye mu kurwana mu mazi, ku butaka no mu kirere.

Nyuma y’aho aviriye mu ngabo za Amerika yahise ashinga Blackwater, akorana byahafi n’igihugu cye mu butumwa butandukanye.

Hari nubwo byigeze kuvugwa ko ubwo ingabo za Monusco zizava muri RDC, blackwater izasigara mu nshingano mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Tags: AbacanshuroBlackwaterRdc
Share28Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda.

Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda. Abaganga bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo batangarije ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko bashobora kwimukira mu Rwanda, mu...

Read moreDetails

Nigeria: Bitunguranye abasirikare bo mu itsinda ridasanzwe bashimuswe.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
Nigeria: Bitunguranye abasirikare bo mu itsinda ridasanzwe bashimuswe.

Nigeria: Bitunguranye abasirikare bo mu itsinda ridasanzwe bashimuswe. Muri Nigeria abarwanyi bo mu mutwe wa kiyisilamu bateye ikigo cya Batayo ya Task Force iherereye mu majyaguru ashyira uburengerazuba...

Read moreDetails

Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.

Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko. Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo wa siporo, Didier Budimbu, yasinyanye amasezerano n'ikipe yo mu Bufaransa, As Monaco...

Read moreDetails

Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

by Bruce Bahanda
May 13, 2025
0
Perezida wa Afrika y’Epfo yavuze kuri mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

Perezida wa Afrika y'Epfo yavuze kuri mugenzi we w'u Rwanda Kagame. Umukuru w'igihugu cya Afrika y'Epfo, Cyril Ramophosa, yatangaje ko nta kibazo kiri hagati ye na perezida w'u...

Read moreDetails

Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.

by Bruce Bahanda
May 13, 2025
0
Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika.

Perezida Kagame yavuze kuri Trump uheruka guhagarika inkunga kuri Afrika. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibyatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika byo guhagarika...

Read moreDetails
Next Post
Umukwabo AFC/M23 yakoze i Goma yawungukiyemo amakuru mashya kandi atangaje.

Umukwabo AFC/M23 yakoze i Goma yawungukiyemo amakuru mashya kandi atangaje.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?