Ubayeho perezida ariko aba umukene kurusha abandi yapfuye.
Jose Mujica wigeze kuyobora igihugu cya Uruguay yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko, bivugwa ko yazize indwara ya kanseri y’umuhogo yari amaranye igihe.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 13/05/2025, ni bwo Jose yitabye Imana.
Inkuru y’urupfu rwe yabitswe n’uwamutsimbuye ku butegetsi, perezida Yamandu Orsi, aho yakoresheje urubuga rwa x agira ati: “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana n’urukundo wakundaga abaturage.”
Jose Mujica wamamaye cyane ku izina rya Pape , ni we muntu wayoboye igihugu ariko agafatwa nk’umukene nyuma y’abandi bose bijyanye no kubera ko yakundaga kubaho mu buzima bworoheje ugereranyije n’abandi.
Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.
Yakunze kugaragaza ko akunda politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga, ibyo bavuga ko yabyigishijwe na nyina.
Ku butegetsi bwe yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye n’abafite ibigo bikizamuka.
Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye umurwa mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zateganyirijwe abakuru b’igihugu.
Hejuru y’ibyo yagenderaga mu modoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari henze mu mitungo yari afite icyo gihe, kuko yaguraga 1.800$.
Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.