Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 15, 2025
in Regional Politics
0
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

You might also like

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Leta ya perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuye ku izima igaragaza ko ishinja Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuba yarerekeje mu Rwanda mbere yuko aja mu Burasizuba bw’iki gihugu mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka.

Mbere yuko Joseph Kabila yerekeza i Goma abanjye kunyura i Kigali mu Rwanda, yari yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye.

Ubwo amakuru yatangiye kuvugwa ko uyu mugabo yageze i Goma, ni bwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangiye ku mushinja ibyaha, ndetse bumufatira n’ibihano birimo ku mukurikirana mu nkiko, guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye rya PPRD no gufatira imitungo ye yose.

Itangazo minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yasohoye ku itariki ya 24/04/2025, ryasabaga umushinjacyaha mukuru w’u rukiko rushyinzwe kurinda itegeko nshinga ry’iki gihugu gukurikirana Kabila, yagaragaje ko uriya wahoze ari perezida kuba yarakoreye urugendo mu Rwanda cyangwa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 birimo kwirengangiza.

Yagize ati: “Nk’uwabaye umukuru w’igihugu ntiyari akwiye kujya mu Rwanda no mu duce twigaruriwe na M23, inzego za Leta zitabizi.”

Ariko nyamara kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko Kabila yaba yarageze i Kigali mu Rwanda cyangwa i Goma, kuko nta photo nta cyabaye, nta nahamwe amashusho amugaragaza ari muri ibyo bice. Ubundi kandi ishyaka rye rya PPRD riri mubanyomoje ariya makuru yavugaga ko aherereye i Goma.

Ndetse nyuma yabwo, uyu Kabila yaje kugaragara ari i Mbabana muri Eswatini, aho yari mu kirori cy’isabukuru y’amavuko y’umwami Muswati III.

Mu cyumweru nabwo gishyize, hari andi makuru yo yavugaga ko perezida Museveni wa Uganda yamwimye inzira yo kuba yakwerekeza mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo avuye mu rimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afrika.

Tags: ImushinjaKabilaKinshasa
Share28Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y'i Kinshasa. Ubuyobozi bw'i huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryaciye burundu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge mu...

Read moreDetails

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n'umusirikare wayo. Abasirikare umunani ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, bagabye igitero ku ngabo za Uganda bari mu...

Read moreDetails

Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Ibya RDC n'u Rwanda byongeye kuzamo kidobya. Nubwo Repubulika ya demokarasi ya Congo n'u Rwanda bigaragaza ko biri mu nzira z'ibiganiro bigamije guhoshya amakimbirane amaze igihe hagati yabyo,...

Read moreDetails

Politike n’iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki:

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Politike n’iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki:

Politike n'iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki: Politiki n'ijambo rifite ubusobanuro bwokuyobora abantu ubajana mu cyerekerezo cy'umurongo waya politiki wihaye cyangwa mwihaye. Ibi, nibyavuzwe na Aimable Sibomana, mu...

Read moreDetails

Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda.

Muri RDC abaganga bakangishije Tshisekedi kwimukira mu Rwanda. Abaganga bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo batangarije ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko bashobora kwimukira mu Rwanda, mu...

Read moreDetails
Next Post
Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Ibya RDC n'u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?