Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.
Leta ya perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuye ku izima igaragaza ko ishinja Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuba yarerekeje mu Rwanda mbere yuko aja mu Burasizuba bw’iki gihugu mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka.
Mbere yuko Joseph Kabila yerekeza i Goma abanjye kunyura i Kigali mu Rwanda, yari yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye.
Ubwo amakuru yatangiye kuvugwa ko uyu mugabo yageze i Goma, ni bwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangiye ku mushinja ibyaha, ndetse bumufatira n’ibihano birimo ku mukurikirana mu nkiko, guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye rya PPRD no gufatira imitungo ye yose.
Itangazo minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yasohoye ku itariki ya 24/04/2025, ryasabaga umushinjacyaha mukuru w’u rukiko rushyinzwe kurinda itegeko nshinga ry’iki gihugu gukurikirana Kabila, yagaragaje ko uriya wahoze ari perezida kuba yarakoreye urugendo mu Rwanda cyangwa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 birimo kwirengangiza.
Yagize ati: “Nk’uwabaye umukuru w’igihugu ntiyari akwiye kujya mu Rwanda no mu duce twigaruriwe na M23, inzego za Leta zitabizi.”
Ariko nyamara kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko Kabila yaba yarageze i Kigali mu Rwanda cyangwa i Goma, kuko nta photo nta cyabaye, nta nahamwe amashusho amugaragaza ari muri ibyo bice. Ubundi kandi ishyaka rye rya PPRD riri mubanyomoje ariya makuru yavugaga ko aherereye i Goma.
Ndetse nyuma yabwo, uyu Kabila yaje kugaragara ari i Mbabana muri Eswatini, aho yari mu kirori cy’isabukuru y’amavuko y’umwami Muswati III.
Mu cyumweru nabwo gishyize, hari andi makuru yo yavugaga ko perezida Museveni wa Uganda yamwimye inzira yo kuba yakwerekeza mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo avuye mu rimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afrika.