Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.
Abasirikare umunani ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, bagabye igitero ku ngabo za Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya uburobyi butemewe n’amategeko mu kiyaga cya Albert, bashimuta n’umusirikare umwe.
Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14/05/2025, ni bwo FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda inashimuta umusirikare wayo witwa Pte Edwin Chelimo.
Uganda yemeje aya makuru ibinyujije ku muvugizi wayo wa polisi yo mu gace ka West Nile, SP Collins Asea, ni mu gihe yatangaje ko abasirikare ba RDC bateye abasirikare b’iki gihugu cyabo( Uganda) banatwara n’umusirikare wayo n’imbunda yarafite.
Yagize ati: “Ubwo basubiraga mu gace ka Dei hari aho bageze baraparika, nibwo igico cy’abasirikare ba FARDC bagera ku munani cyabagezeho kibarasaho. Bashimuse na Pte Edwin Chelimo hamwe n’imbunda ye, n’ubwato na moteri.”
Ibyo FARDC yakoze ntabwo byaribisanzwe kuko ingabo za Congo zari zisanzwe zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera z’umwaka wa 2021.
Kuri ubu hatangiye iperereza rihuriweho n’impande zirebwa n’iki kibazo kugira ngo hamenyekane abasirikare bashimuse Pte Edwin Chelimo, hamenyekane n’icyatumye bamushimuta, ubundi kandi hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo anarekurwe.