I Kaziba M23 yiswe abamaraika bo mu ijuru, nubwo hari ibindi abaho bakicyifuza.
Abaturage b’i Kaziba muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abarwanyi bo mu mutwe wa M23 baheruka gufata bagaragaje ko aba barwanyi bakora ibyiza nk’abamaraika bo mu ijuru, gusa bakifuza ko bakomeza bakagura ibirindiro.
Ni mu butumwa MCN ikesha umwe mu baturage batuye i Kaziba witwa Cosmos Birindwa, mu butumwa yaduhaye bugira buti: “Njyewe ndi Kaziba, ni ho M23 iheruka gufata. Izi nshuti nta kibazo cyazo, bari kudukorera neza, yewe ndetse bakora nk’abamaraika bo mu juru.”
Ibyingenzi Cosmos yagaragaje uyu mutwe ukomeje kubakorera iwabo, harimo ko wabahaye ubwisanzure, umutekano, ntamabariyeri akirangwa muri icyo gice nk’ayahabaga igihe cya FARDC n’ibindi.
Ati: “Ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira. Turatembera nta mabariyeri akihaba nk’ayahabaga igihe cya mbere.”
Ikibazo uyu munya-kaziba yagaragaje ni uko bo bifuza ko uyu mutwe wa M23 ukomeza imirwano ukirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu misozi yo muri iki gice, ngo kuko nyuma y’aho FARDC n’abambari bayo batsinzwe urugamba bahungiye mu misozi iri hejuru y’aho.
Ndetse yanavuze ko bafite amakuru avuga ko ziriya ngabo za Leta ziri gukomeza kwiyongera muri iriya misozi, ngo kuko zigamije kongera kwisubiza iki gice cya Kaziba.
Ati: “Dufite amakuru ko ziriya ngabo za Leta zikomeje kwiyongera mu misozi. Zirateganya kwisubiza Kaziba, n’inkengero zayo. Ni icyo kiduteye ubwoba.”
Kubw’aba banya-kaziba ni uko abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bokwirukana iri huriro ry’ingabo za Congo bagafata teritware yose ya Walungu, ndetse n’iya Uvira, iturukamo Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi zikagaba ibitero mu duce twamaze kubohorwa n’uyu mutwe.
Nko mu byumweru bitatu bishize, ni bwo abarwanyi b’uyu mutwe bafashe umujyi wa Kaziba, n’utundi duce duherereye muri ibyo bice, birimo na grupema ya Luciga yo muri cheferi ya Luhwinja izwiho kuba yibitseho ubutunzi kamere.
Kuva ibyo bice byigaruriwe n’uyu mutwe, amahoro yadutashyemo, ubundi abaturage bahabwa agaciro gatandukanye no mu bihe byashyize ubwo barebwaga n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.