Bombori bombori i Kinshasa nyuma yuko muri Sena havutse urusaku.
Kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo byateje impaka zikomeye muri Sena kugeza aho iyi Sena yarushe ishyiraho komisiyo ibigira iki gomba gukorwa kuri uwo mwanzuro.
Gushyiraho komisiyo ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Sena yateranye ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 15/05/2025, nyuma y’impaka zabaye hagati y’abashyigikiye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila nabatabishyigikiye.
Bivugwa ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, abasenateri bacitsemo ibice aho hari n’abivumbuye bagahuguruka buri kanya basaba ijambo abandi bahitamo kwisohokera ibiganiro bitararangira.
Izo mpaka z’urudaca zatangijwe n’igitekerezo cyantanzwe na Senateri Christine Mwando Katempa, ku ngingo ya 2024 y’amategeko agenga imikorere ya Sena.
Kuko iyo ngingo isobanura ko umwanzuro wo kwambura cyangwa kutambura ubudahangarwa senateri w’ubuzima bwose ugomba gushyikirizwa inteko rusange ya kongere aho kuba mu nama rusange ya sena gusa.
Leta y’i Kinshasa ibinyujije ku bushinjacyaha bwayo, ishinja Kabila ibyaha birimo ubugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe w’igometse ku butegetsi, ibyaha by’intambara n’i by’ibasira inyokomuntu.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukaba bushaka ko Kabila byanze bikunze yinjizwa muri gereza.
Ni mu gihe kandi no mu kwezi gushize, ubucamanza bwatangaje ko bwafatiye Kabila imitungo ye, aha hari nyuma yuko yariyavuzwe mu Burasizuba bwa Congo ahagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.
Tshisekedi ubwe wenyine, avuga ko Kabila ari we muntu wa mbere utera inkunga ikomeye umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwe.