Wazalendo bagabye igitero banyaga n’Inka i Mulenge.
Inka zibarirwa mu mirongo z’Abanyamulenge n’izo ihuriro ry’ingabo za Congo zanyaze mu duce duherereye mu nkengero za centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/05/2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero zikinyagiramo n’Inka.
Iki gitero cyagabwe neza i Nyamiringa ahari ibiraro by’inka z’Abanyamulenge. I ki gice kikaba giherereye mu Marango ya Minembwe mu gice cyo mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Umutangabuhamya yagize ati: “Mu kagoroba hanyazwe Inka. Zanyagiwe i Nyamiringa Mumashya mu Marango ya Minembwe.”
Yongeyeho ati: “Kubera ko zanyazwe umugoroba ntiturabasha kumenya umubare wazo neza. Ariko izivugwa zagiye zibarirwa mu mirongo.”
Mbere yuko iki gitero kigabwa muri biriya biroro by’inka, mu nche za Kabanju i Lulenge habanje kumvikana urusaku rw’imbunda, ariko uyu mutanga buhamya yakomeje avuga ko harimo humvikana imbunda imwe yo mu bwoko bwa Twelve.
Ati: “Twabanje kumva imbunda irimo kuvuga mu Kabanju, humvikanaga Twelve gusa. Ariko ntiyari imirwano.”
Aya makuru anavuga ko umwanzi ashobora kuba yarimo yoza imbunda, bikaba aribyo byatumaga arasa, nk’uko bikunze gukorwa.
Inka z’Abanyamulenge zaherukaga kunyagwa mu mezi atatu ashize, aho kandi zanyagiwe muri ibyo bice.
Kimwecyo mu cyumweru gishize Wazalendo banyaze izindi mu Bibogobogo, nubwo muzanyazwe icumi hagarutsemo zibiri.
Ariko bizwi ko kuva Wazalendo bubura imirwano ku Banyamulenge mu mwaka wa 2017, bamaze kunyaga Inka zabo zibarirwa mu bihumbi amagana, harimo kandi ko babasenyeye n’imihana yabo myinshi.
Ariko nubwo biruko kuvaho Twirwaneho itangiye kurema mu mwaka wa 2020, ibitero byo kunyaga Inka byagiye bigabanuka kuko yagiye ibyikoma imbere, ikabisubiza inyuma. Ubuho imaze kwigarurira ibice byinshi byagenzurwaga n’aba barwanyi.