Rwa mbikaniye mu misozi ya Uvira biracika.
Ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi zateye mu misozi ya Rurambo igenzurwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, iyi mitwe izusubiza inyuma, nk’uko amasoko yacu atandukanye abigaragaza.
Ahagana isaha zi gicamunsi cy’ejo ku wa gatandatu tariki ya 17/05/2025, ni bwo ibyo bitero byagabwe mu gace ka Kageregere ko mu misozi ya Rurambo.
Aka gace kagabwemo icyo gitero gikaze bizwi ko gaherereye muri Grupema ya Kigoma mu gihe cheferi yo ari iya Bafuliru muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangwa n’uru ruhande rwa Leta avuga ko kiriya gitero rwagabye muri aka gace zirukanye uruhande rwa Twirwaneho na M23, mu gihe andi makuru yo ahamya ko uru ruhande rwa Leta ko rwaboneye ibyago bikomeye muri iki gitero.
Ni byago amakuru akomeza avuga ko FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bakomereketse ku bwinshi ndetse abandi bafatwa mpiri.
Si ugukomerekaga gusa no gufatwa mpiri, kuko kandi abenshi bo muri bo bahasize ubuzima nubwo kumenya umubare wabo bikigoranye.
Ikindi ni uko izi ngabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa muri iki gitero zagabye i Kageregere zaje ziturutse mu nzira zirenze imwe, harimo iya Gatobwe na Masango.
Nyamara abarwanyi bo muri Twirwaneho na M23 nubwo aribo bagabweho icyo gitero, ariko babashe gukubita inshuro ababagabyeho igitero, nk’uko amasoko yacu atandukanye abihamya.
Hejuru y’ibyo, iyi mirwano yabereye muri ibyo bice yumvikaniyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, kandi bikavugwa ko itari yoroshye namba, nubwo byarangiye abagabye iki gitero basubijwe inyuma.
Tubibutsa ko iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi ibiri umugaba mukuru w’Ingabo za Congo n’uw’u Burundi bavuye mu nama i Uvira.
Ni nama bivugwa ko yariyo gukomeza Wazalendo, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi. Nyuma y’aho ndetse aba bakuru b’ingabo bahaviriye ku wa gatatu muri iki cyumweru, bahise bohereza izi ngabo zabo ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Bikavugwa ko ari nayo mpamvu uru ruhande rwa Leta rwahise rutangira kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, baherereye mu misozi ya Uvira.