Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 18, 2025
in Conflict & Security
0
Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.

You might also like

Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace.

Imirambo ibiri y’abasirikare bambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasanzwe ku nkengero z’u mugezi wa Rusizi mu gihugu cy’u Burundi.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 15/05/2025, ni bwo iriya mirambo ibiri yatoraguwe, ikaba yaratoraguwe mu gace gaherereye murenge wa Rugombo mu ntara ya Cibitoki.

Itoragurwa ry’iyi mirambo ryateye impungenge n’urujijo mu baturage bibaza aho yaba yaturutse!

Nk’uko binasobanurwa ni uko abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi ni bo babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi ya gace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Nyuma y’aho, hatangiye kuvugwa byinshi bivuguruzanya. Bamwe mu bakozi b’inzego z’u mutekano bavuga ko iyo mirambo ishobora kuba itari iy’abasirikare ba FARDC, ahubwo ko ari iy’imbonerakure zoherejwe kurwana muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, zikambikwa imyambaro ya FARDC.

Aya makuru akomeza avuga ko hari bamwe muri izo mbonerakure zashatse guhunga iyo ntambara, bituma zicwa kugira ngo zitazagira amabanga zikwirakwiza ajyanye n’iyo ntambara u Burundi bwagiye gufashamo igisirikare cya RDC kurwanya M23.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”

Ibi byose byakomeje kuba urujijo ubwo Imodoka ifite Plake D0517A, bivugwa ko ari iy’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR) yageraga aho iyo mirambo yari iri igahita iyitwara, ariko nta muntu n’umwe wigeze umenyeshwa aho yajanywe.

Ubuyobozi bw’iperereza mu ntara ya Cibitoki bwirinze kugira icyo buvuga kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’umurenge wa Rugombo yemeza ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.

Bivugwa ko ibi atari ubwa mbere bibaye muri Cibitoki, kuko mu myaka ishize, hagiye haboneka indi mirambo mu mugezi wa Rusizi, rimwe na rimwe harimo n’igaragara ko ari iba imaze igihe kirekire yishwe.

Tags: FardcImiramboRusizi
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Iby'akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka. Igitero ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye mu Mikenke cyaguyemo umusirikare mukuru...

Read moreDetails

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza. Ibitero ihuriro ry'Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo zagabye mu duce dutuwe n'Abanyamulenge two mu Mikenke ho muri secteur...

Read moreDetails

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace. Nyuma y'aho FARDC n'abambari bayo bazindutse bagaba ibitero mu mihana y'Abanyamulenge mu Mikenke, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23...

Read moreDetails

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye. Brigadier General Pierre Banywesize wigeze kuba umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila ubwo yari...

Read moreDetails

Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
1
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila. Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2018, Sena...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.

Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?