• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 28, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ku manuka kwa Masunzu kuri terrain nti byatumye FARDC na FDLR zidakubitwa izakabwana.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 19, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byifashe mu Rugezi nyuma y’imirwano ikomeye yo ku munsi w’ejo ku wa gatanu.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku manuka kwa Masunzu kuri terrain nti byatumye FARDC na FDLR zidakubitwa iza kabwana.

You might also like

Abanyamulenge bongeye kugabwa ibitero bya drones by’Ingabo za RDC.

Havuzwe uburyo byagenze kugira ngo abaheruka kwica umuntu i Nakivale batabwe muri yombi.

Mu bice byabohojwe na AFC/M23, umuco wo kudahana watangiye kurandurwa.

Lieutenant General Pacifique Masunzu yimanukiye ubwe wenyine ayobora imirwano ingabo ze zihanganyemo n’izo mu mutwe wa M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko nanone biranga ingabo ze zirakubitwa zinirukanwa muri tumwe mu duce two muri iyi teritware, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iyi mirwano ihuriro ry’ingabo za Congo zatsindiwemo zikizwa n’amaguru yabaye ejo ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.

Ni imirwano amakuru ahamya ko yabereye mu gace ka Buleusa no mu nkengero zayo muri Walikale.

MCN amakuru yizewe ifite avuga ko iri hangana rikomeye ryabaye hagati y’abarwanyi ba M23 n’u ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, aho izi ngabo zarimo zinakomandingwa na Lt Gen Masunzu wari waje aturutse i Kisangani zarukubitiwemo kubi, kandi zinamburwa n’uduce turimo Buleusa n’inkengero zayo.

Kuva i Kisangani kugera mu gace karimo kaberamo imirwano, ni ahantu hari intera y’ibirometero bibarirwa mu magana. Bivugwa ko Lt Gen Masunzu yimanukiye kuri terrain avuye i Kisangani mu rwego rwo kugira ngo ahe ingabo ze akanyabugabo, ariko biranga umutwe wa M23 uziha amasomo akaze.

Uyu Masunzu warimo abona aho ingabo ze zitsindwa n’i umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo za Leta ya Congo, kuko na we ayoboye zone ya gatatu y’izi ngabo z’iki gihugu.

Ni umwanya yahawe kuyobora kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, aho yawuhawe yari asanzwe ayoboye uwa zone ya kabiri na wo ufite icyicaro gikuru i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga. mu gihe zone ya gatatu yo icyicaro cyayo giherereye i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yavuye yerekeza ku rugamba i Walikale.

Si ubwa mbere Masunzu amanuka kuri terrain ingabo ayoboye zigatsindwa kuko no mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yari yagiye i Bukavu, ariko na bwo uyu mutwe wa M23 wirukanye ingabo ayoboye unafata n’uyu mujyi, ni bwo yahise asubira i Kisangani abanjye guhungira i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano yongeye gukomera i Walikale no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe impande zombi ziri mu gahenge kemeranyijweho mu biganiro by’i Doha muri Qatar.

Ndetse kandi hari ibindi biganiro biri kubera i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho bihuriramo u Rwanda na Congo Kinshasa. Ibi biganiro bikaba nabyo bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Congo no guhoshya amakimbirane arangwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Hagataho, imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 uri kwerekeza gufata centre nini y’iyi teritware ya Walikale, n’ubundi iyo bari baheruka gufata bakayivamo kubera ibiganiro by’imishikirano hagati y’uyu mutwe na Leta y’i Kinshasa.

Tags: MasunzuWalikale
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Abanyamulenge bongeye kugabwa ibitero bya drones by’Ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
August 28, 2025
0
Minembwe yashyizwe ku rundi rwego rwo hejuru muri RDC.

Abanyamulenge bongeye kugabwa ibitero bya drones by'Ingabo za RDC. Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero zikoresheje drones mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa...

Read moreDetails

Havuzwe uburyo byagenze kugira ngo abaheruka kwica umuntu i Nakivale batabwe muri yombi.

by Bruce Bahanda
August 28, 2025
0
Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y’inzira, ubuhamya.

Havuzwe uburyo byagenze kugira ngo abaheruka kwica umuntu i Nakivale batabwe muri yombi. Umusore w'Umurundi uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 25 na 30, akaba aheruka kwicirwa...

Read moreDetails

Mu bice byabohojwe na AFC/M23, umuco wo kudahana watangiye kurandurwa.

by Bruce Bahanda
August 28, 2025
0
AFC/M23/MRDP yafashe umwanzuro ukakaye ku ba canshuro barwana ku ruhande rwa RDC.

Mu bice byabohojwe na AFC/M23, umuco wo kudahana watangiye kurandurwa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya...

Read moreDetails

Uvira:Imirwano ya Wazalendo na FARDC yaguyemo abatari bake.

by Bruce Bahanda
August 27, 2025
0
Uvira:Imirwano ya Wazalendo na FARDC yaguyemo abatari bake.

Imirwano ya Wazalendo na FARDC yaguyemo abatari bake. Haravugwa imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC na Wazalendo muri Uvira mu ntara ya Kivu...

Read moreDetails

Ihuriro ry’ingabo za Congo ryahuriye n’uruva gusenya mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
August 27, 2025
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo ryahuriye n’uruva gusenya mu Rugezi.

Ihuriro ry'ingabo za Congo ryahuriye n'uruva gusenya mu Rugezi. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu nshe za Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?