• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ku manuka kwa Masunzu kuri terrain nti byatumye FARDC na FDLR zidakubitwa izakabwana.

minebwenews by minebwenews
May 19, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byifashe mu Rugezi nyuma y’imirwano ikomeye yo ku munsi w’ejo ku wa gatanu.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku manuka kwa Masunzu kuri terrain nti byatumye FARDC na FDLR zidakubitwa iza kabwana.

Lieutenant General Pacifique Masunzu yimanukiye ubwe wenyine ayobora imirwano ingabo ze zihanganyemo n’izo mu mutwe wa M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko nanone biranga ingabo ze zirakubitwa zinirukanwa muri tumwe mu duce two muri iyi teritware, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iyi mirwano ihuriro ry’ingabo za Congo zatsindiwemo zikizwa n’amaguru yabaye ejo ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.

Ni imirwano amakuru ahamya ko yabereye mu gace ka Buleusa no mu nkengero zayo muri Walikale.

MCN amakuru yizewe ifite avuga ko iri hangana rikomeye ryabaye hagati y’abarwanyi ba M23 n’u ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, aho izi ngabo zarimo zinakomandingwa na Lt Gen Masunzu wari waje aturutse i Kisangani zarukubitiwemo kubi, kandi zinamburwa n’uduce turimo Buleusa n’inkengero zayo.

Kuva i Kisangani kugera mu gace karimo kaberamo imirwano, ni ahantu hari intera y’ibirometero bibarirwa mu magana. Bivugwa ko Lt Gen Masunzu yimanukiye kuri terrain avuye i Kisangani mu rwego rwo kugira ngo ahe ingabo ze akanyabugabo, ariko biranga umutwe wa M23 uziha amasomo akaze.

Uyu Masunzu warimo abona aho ingabo ze zitsindwa n’i umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo za Leta ya Congo, kuko na we ayoboye zone ya gatatu y’izi ngabo z’iki gihugu.

Ni umwanya yahawe kuyobora kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, aho yawuhawe yari asanzwe ayoboye uwa zone ya kabiri na wo ufite icyicaro gikuru i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga. mu gihe zone ya gatatu yo icyicaro cyayo giherereye i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yavuye yerekeza ku rugamba i Walikale.

Si ubwa mbere Masunzu amanuka kuri terrain ingabo ayoboye zigatsindwa kuko no mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yari yagiye i Bukavu, ariko na bwo uyu mutwe wa M23 wirukanye ingabo ayoboye unafata n’uyu mujyi, ni bwo yahise asubira i Kisangani abanjye guhungira i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano yongeye gukomera i Walikale no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe impande zombi ziri mu gahenge kemeranyijweho mu biganiro by’i Doha muri Qatar.

Ndetse kandi hari ibindi biganiro biri kubera i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho bihuriramo u Rwanda na Congo Kinshasa. Ibi biganiro bikaba nabyo bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Congo no guhoshya amakimbirane arangwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Hagataho, imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 uri kwerekeza gufata centre nini y’iyi teritware ya Walikale, n’ubundi iyo bari baheruka gufata bakayivamo kubera ibiganiro by’imishikirano hagati y’uyu mutwe na Leta y’i Kinshasa.

Tags: MasunzuWalikale

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?