Dore ibintu byingenzi dusanga muri Tangawizi bigomba gutuma uyihata kuyirya .
Tangawizi si iyo kunywa mu cyayi gusa ahubwo wanayiteka mu biryo kuko ni kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zifite akamaro gakomeye k’ubuzima bw’umuntu bukeneye buri gihe.
Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bitandatu bigomba gutuma ugira Tangawizi inshuti yawe kuko ari ingira kamaro ku buzima bwawe.
Icya mbere ni uko ihangana n’ububabare bw’ingingo n’ubw’imitsi, ikagabanya n’ububabare bwo mu mugongo.
Ubundi kandi iteza imbere igogora, ikanafasha igifu gukora neza. Igabanya ikirungurira, kuruka, no kubyimba mu nda.
Inarwanya kurwara ibicurane n’inkorora, Tangawizi irimo intungamubiri zifasha umubiri guhangana n’imbeho, virusi, ikanafasha guhumeka neza.
Ubundi kandi ituma amaraso atembera neza mu mubiri, ikanafasha n’umutima gukora ku buryo buhamye.
Ndetse kandi inafasha kugabanya ibiro, Tangawizi izwiho kuzamura ubushyuhe bw’umubiri, bityo ikongera gutwika ibinure.
Ikirenze kuri ibyo irwanya kanseri n’uburwayi bw’umutima. Ifite antioxidants zifasha gusukura umubiri no mu maraso, kugabanya ibyago bya kanseri no gufasha umwijima gukora neza.
Uburyo ushobora kuyiteguramo:
Ushobora gushyushya amazi ukayishyiramo nk’icyayi.
Hanyuma ukayungurura ukayinywa ishyushye cyangwa ari akazuyazi
Ushobora kuyisya no kuyishyira mu biryo nk’ikirungo
Tangawizi ni nk’inkoni y’ubuzima ntiwagombye kuyisuzugura!