Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na Congo Kinshasa n’u Rwanda , ariko avuga ko hari intumwa ifite ubuhanga igihugu cye cyohereje gukurikirana ibibazo bihari kandi ko irimo gukora akazi gakomeye mu guhuza ibi bihugu byombi.
Ibi perezida Trump yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo, Ramaphosa, mu biro bye, White House biherereye i Washington DC.
Kubera iki kiganiro aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye, ibinyamamakuru byinshi byanditse ko Trump yagitezemo Ramaphosa umutego, ubwo yamwerekaga video zirimo indirimbo n’amagambo y’urwango bivugwa na bamwe mu baturage ba Afrika y’Epfo babwira Abazungu babahinzi baba muri icyo gihugu ko bazabica.
Mubarimo bavuga ayo magambo harimo na Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, ariko ntihagire icyo ubutegetsi bubikoraho.
Akaba ari na yo mpamvu Trump yiyemeje guha ubuhungiro abo bazungu avuga ko barimo gukorerwa jenocide.
Ibyakurikiyeho, abanyamakuru babajije Trump icyo arimo akora ku bibazo by’u Rwanda na RDC, avuga ko we ntacyo yabikoraho.
Ati: “Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo Kinshasa, ariko niyumvisemo ko hari umuntu ufite ubwo buhanga mu butegetsi bwacu, namwohereje yo kandi yakoze akazi kadasanzwe, niko mbibona. Ariko tuzaba tubireba.”
Ramaphosa yanabwiye Trump ko igihugu cye n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajyepfo byari bifite ingabo muri RDC byazikuyeyo kugira ngo amahoro abashe ku boneka.
Avuga ko RDC ibonye amahoro n’akarere kose irimo kahita kayagira.
Trump ni bwo yahise atangaza ko ibibera muri RDC ari amahano, ngo kuko igihe cyose hava inkuru z’abantu bicwa, akavuga ko abantu yoherejeyo barimo bakora akazi gakomeye.
Ubundi kandi Trump yeretse Ramaphosa raporo ziva muri RDC zigaragaza ubwicanyi buberayo, ahanini ubwo bwicanyi bubera mu Burasizuba bwayo.
Ibyo bibaye mu gihe RDC yemeye kuganira n’u mutwe wa M23, aho bihuzwa n’igihugu cya Qatar.
Ndetse kandi u Rwanda na Congo Kinshasa nabyo abakuru b’ibi bihugu baheruka guhurira i Doha muri Qatar bahujwe na Emir Sheikh Termin Bin.
Hagataho, u Rwanda na Congo kandi, byakiriye inyandiko yatanzwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ikubiyemo imbanziriza mushinga y’amasezerano y’amahoro.
Hejuru y’ibyo, mu kwezi gutaha ibi bihugu byombi, bizasinya amasezerano y’ubwumvikane imbere ya perezida Donald Trump. Ni amasezerano yitezwe ko azarangiza intambara ziri kubera mu Burasizuba bwa Congo.