Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.
Nyuma y’aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y’umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi, izi mbunda zatangiye kubona isoko.
Mu minsi ibiri ishize ni bwo i Kigali mu Rwanda habereye inama mpuzamahanga ya ISCA aho yigaga ku mutekano wa Afrika.
U Rwanda rwayigaragajemo ko rufite uruganda rukora intwaro, urwo ruganda na rwo rwitwa REMECO (Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation).
Uru ruganda ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda. Bivugwa ko uru ruganda rwa REMECO rukora imbunda ku bufatanye n’u rwa Israel ruzwi nka Israel weapon industries.
Ahanini intwaro uru ruganda rwa REMECO rukora n’izifashishwa mu ntambara yo kubutaka, izikoreshwa n’umutwe udasanzwe (special operations Forces) n’ibindi bikoresho byagisirikare byifashishwa ku rugamba nka night vision n’ibindi.
Igisirikare kimaze gukoresha izi mbunda zikorwa n’uru ruganda rwa REMECO harimo icy’u Rwanda, hakaba hiyongereyeho n’icya Israel cyatangiye kuzigura nk’uko amakuru dukesha Bwiza.com abivuga.
Mu bandi bakiriya REMECO imaze kubona barimo inshuti z’ibihugu by’u Rwanda, kuko nabyo byatangiye gutumiza izi ntwaro mu rwego rwo kugira ngo zibafashe kurinda umutekano w’ibihugu byabo.
Muri Afrika hari hasanzwe ibihugu 11 bikora intwaro, birimo Afrika y’Epfo, Ethiopiya, Ghana, Kenya, Namibia, Zimbambwe, Nigeria Sudan, Tanzania na Uganda. U Rwanda rukaba ruje rwiyongera kuri ibyo bihugu mu gukora intwaro.
Akarusho u Rwanda rwo rurigukora n’izigezweho kuko rukora izikoreshwa na bamudahusha ndetse ni nini nka mashin Gun na Masotera. Mu gihe ibindi bihugu bikora ahanini izo mu bwoko bwa Pistolet n’izindi.

U Rwanda rukaba ruje ku isoko ry’Afrika ubusanzwe ryihariye imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zikorwa n’u Burusiya, ruje guhatana n’ibindi bihugu, kubera ubuziranenge bw’intwaro rukora zikunzwe cyane n’igisirikare cya Israel.