Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2018, Sena y’iki gihugu yamwambuye ubudahangarwa inategeka ko inkinko zihita zimukurikirana.
Uyu mwanzuro wo kwambura Kabila ubudahangarwa watowe n’abasenateri 88, batatu muribo bahitamo kwifata, abandi batanu bonyine barawurwanya ariko biba ibyubusa.
Joseph Kabila Kabange yari umusenateri ubuzima bwe bwose, nk’uko amategeko agenga iki gihugu abiteganya ku wabaye umukuru w’igihugu.
Ibyo bibaye mu gihe ku wakane w’iki cyumweru turimo Sena yari yamutumije kugira ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa, nubwo ntanicyo yigeze abivugaho yaba we cyangwa abandi bamuhagarariye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Cyobikoze, ibyo Sena yakoze yabisabwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, aho rwashakaga ko yamburwa ubudahangarwa yarafite, kugira ngo rubone uko rumukurikirana ku byaha iki gihugu kumushinja birimo gutera inkunga umutwe wa M23 n’ibyaha by’intambara.
Ibyaha RDC ishinja Joseph Kabila byafashe indi ntera ubwo byavugwa ko yagiye i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ahagenzurwa n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ni nabwo ubu butegetsi bw’i Kinshasa bubinyujije kuri minisitiri wayo w’umutekano w’imbere mu gihugu yahise ahagarika ibikorwa byose by’ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila Kabange.
Hagataho imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’iki gihugu n’imitwe irimo uwa Twirwaneho na M23 irakomeje mu bice bitandukanye harimo n’ibyo mu misozi miremire y’i Mulenge, aho iyi mitwe iri kwambura ibice uruhande rwa Leta mu buryo budasanzwe.
Bimwe mubyo rwambuwe biherereye mu duce two muri secteur ya Itombwe muri Mwenga, n’utundi two muri teritware ya Walungu twafashwe hagati mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo.
Mwaramutse! Kabila ko numva azira ubusa ubu najurira ntabwo azagarika urukiko rwa gisirikare cyane ko rudafite ububasha rwo gutegeka Senat ngo ihubuke ako kagene! Ndumiwe