Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda rudaciye ku ruhande rwasubije RDC iheruka kuvuga kuri FDLR.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 25, 2025
in Regional Politics
0
Auto Draft
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rudaciye ku ruhande rwasubije RDC iheruka kuvuga kuri FDLR.

You might also like

Byakaze, UPDF yacyanye umubano wayo n’u Budage.

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko bitangaje kubona guverinoma ya Kinshasa yihutira guhakana ko Abanyarwanda bari gutaha batari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe n’ubundi byasabye ko aho bari bacumbitse hafatwa n’umutwe wa M23 bakabona kuhava mu mahoro basubira mu gihugu cyabo.

Minisitiri Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa x, yanditse avuga ko bitangaje kubona iyo havuzwe iby’Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, ugira utya ukabona hasubije Leta y’i Kinshasa.

Yagize ati: “Ubwo rero iyo tuvuze ku Banyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, guverinoma ya Kinshasa ni yo yihutira gusubiza mu mwanya wa FDLR. Igitangaje iyi Leta ntikinihisha ko iha ubufasha uwo mutwe w’iterabwoba! Niba iyo Leta yarifuzaga gucura izo mpuzi z’Abanyarwanda kuki byasabye gutegereza ko AFC/M23 ifata ibice izo mpuzi zikabona gutaha.”

Yongeye ati: Niba mbere byaravugwa ko u Rwanda rukura abaturage barwo mu gihugu kimaze imyaka 30 gifite amahoro rubajyana mu bice bidatekanye bya RDC byazahajwe n’intambara, iki ni cyo kinyoma cy’Abanyekongo, imvugo zishishikariza urwango n’ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n’Abanye-kongo bavuga ikinyarwanda.”

Kugeza ubu Abanyarwanda barenga 1500 bamaze gucyurwa abenshi bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushashi mu karere ka Rusizi, kuko iya Kijote babanje kujyanwamo ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500 gusa.

Leta y’i Kigali n’iya Kinshasa hamwe na HCR byagiranye amasezerano yo gufasha impunzi z’Abanyarwanda zishaka gutaha ku bushake, harimo ayashyiriweho umukono i Kigali tariki ya 17/02/2010 n’aya Kinshasa yo ku itariki ya 24/10/1994, ariko yose RDC ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa bitewe n’imikoranire ya hafi yagiranye n’abahoze mu butegetsi bwateguye kandi bukanashyira mu bikorwa jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tags: FDLRRdcRudaciye ku ruhandeRwanda
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Byakaze, UPDF yacyanye umubano wayo n’u Budage.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Byakaze, UPDF yacyanye umubano wayo n’u Budage.

Byakaze, UPDF yacyanye umubano wayo n'u Budage. Igisirikare cya Uganda kizwi nka UPDF cyahagaritse umubano wacyo n'u Budage, nyuma yo kubushinja gukorana n'imitwe y'inyeshyamba irwanya iki gihugu. Ni...

Read moreDetails

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu. Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aza kubusigira Felix Tshisekedi, yamusabye ko asenya umutwe w'iterabwoba...

Read moreDetails

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse. Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashinje Tshisekedi wa musimbuye kuri uwo mwanya kuba...

Read moreDetails

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails
Next Post
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?