Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byakomeye, Kabila yiswe Umunyarwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Bombori bombori i Kinshasa nyuma yuko muri Sena havutse urusaku.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakomeye, Kabila yiswe Umunyarwanda.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rya UDPS, rirashinja Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuri cengeramo, kandi ngo ari Umunyarwanda.

Ni amagambo yatangajwe n’umunyabanga mukuru w’iri shyaka rya UDPS, Augustin Kabuya, aho yavuze ko Kabila ari Umunyarwanda wacengeye iri shyaka ryabo.

Ni mu gihe yasubizaga ibiheruka gutangazwa na Joseph Kabila tariki ya,23/05/2025. Kabuya yavuze ko hari abantu bo mu miryango yabo biciwe mu myigaragambyo yabaye mu 2016 na 2018 igihe cya Joseph Kabila.

Avuga ko uretse kuba Kabila yarahaye akazi abantu kujya kwica abigaragambyaga, hari na bo muri UDPS yahaye ubutumwa bwo guteza umwiryane muri iri shyaka, mu gihe yari ku butegetsi.

Uyu munyamabanga wa UDPS, yasobanuye ko kwiyegereza Kabila bitari bigamije ubucuti hagati ya UDPS na PPRD, hubwo ko byari uburyo bwo kumwoshya mbere yo kwambura FCC ububasha yari ifite muri Leta.

Aha ni ho yahise atangaza ko Joseph Kabila atari Umunye-Kongo, avuga ko kugeza n’ubu bakimugiraho ikibazo, ati: “Kabila akwiye kureka Abanye-Congo kuko baracyamugiraho ikibazo. Ni Umunyarwanda kandi ni umukozi wabo.”

Yanavuze ko Kabila ijambo aheruka kuvuga yari cishije ku muyoboro w’u Rwanda.

Gusa, ibyatangajwe na Kabuya si ukuri, kuko nta muyoboro w’u Rwanda yarinyujijeho, hubwo ryatambutse ku muyoboro mushya wa YouTube witwa “Reconstruire RDC.”

Leta y’i Kinshasa yakunze kwambura ubwenegihugu ku batavuga rumwe hashingiwe ku mpamvu z’ibinyoma ni yo turufu Leta y’iki gihugu ikunze gukoresha.

Iyi Leta yatangiye kwibasira Joseph Kabila bikomeye nyuma y’aho mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2025, bivuzwe ko uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.

Kabila yatangaje ko nta munyekongo ukwiye kuryozwa kuganira na bagenzi babo, asobanura ko atigeze ajya i Goma mu kwezi kwa kane.

Ihuriro rya AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ryatangaje ko Kabila yasesekaye muri uyu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Congo.

Tags: KabilaUmunyarwanda
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo Ingabo z’u Burundi zahuriye nabyo mu Bijabo ntizizabyibagirwa.

Ibyo Ingabo z'u Burundi zahuriye nabyo mu Bijabo ntizizabyibagirwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?