Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ikivugwa kuri Kabila wageze i Goma muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ikivugwa kuri Kabila wageze i Goma muri RDC.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yageze i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu hagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.

Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe.”

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa M23 mu byagisirikare, Lt.Col. Willy Ngoma, kuko na we yagize ati: “Joseph Kabila umusirikare wa rubanda turamwishimiye mu mujyi wa Goma.”

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, yavuze ko yishimiye kugaruka kwa Joseph Kabila mu gihugu cye.

Ati: “Yahisemo neza, aho kuguma mu buhungiro.”
Yongeye ati: “Kabila tumuhaye ikaze i Goma.”

Ukwezi kwa kane uyu mwaka turimo, ubwo hadukaga ibihuha ko Kabila yageze i Goma ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo ku mukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Yaba Kabila cyangwa ishyaka rye rya PPRD, barabinenze, kandi bagaragaza ko bihutiyeho gufata ibyemezo bagendeye ku bihuha.

Kabila ageze i Goma mu gihe muri kiriya cyumweru gishize, Sena ya RDC yamwambuye ubudahangarwa bwo kuba umusenateri ubuzima bwe bwose. Bwari ubusabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kuregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare byakurikiye ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, yavuze ko Kabila ari we muntu nyawe uri inyuma y’ibi byose amushinja gufasha umutwe wa M23.

Kabila mu kumusubiza, mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko iyo aza kuba ari we utera inkunga umutwe wa M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane.

Uyu mugabo yavuye i Kinshasa mu mpera z’umwaka wa 2023, avuga ko agiye muri Afrika y’Epfo ku mpamvu z’amasomo.

Mu ijambo aheruka kuvuga, yagaragaje neza ko agiye guhangana byanyabyo, ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza kugitambo kiruta ibindi byose.”

Yongeye ati: “Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, ariko nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”

Tags: AFC/m23GomaKabila
Share31Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yagiguye igitutsi gikaze atuka mugenzi we w’u Burusiya.

Perezida Trump yagiguye igitutsi gikaze atuka mugenzi we w'u Burusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?