Nyuma y’uko Kabila ageze i Goma, ibigiye gukurikiraho bya menyekanye.
Nyuma y’uko Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro rya AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, biteganyijwe ko atangira kwakira abayobozi ba AFC/M23 n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gice.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 ni bwo bwatangaje ko Kabila yageze i Goma ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 26/05/2025, hari nyuma y’aho ubu buyobozi bwari bumaze kumuha ikaze, ndetse bunamushimira ko yahisemo neza aza mu gice bwabohoje.
Nyuma y’ibyo, amakuru ahari ni uko uyu munsi ku wa kabiri hajya hanze imirongo migari y’ibikorwa bye muri aka gace kamaze igihe kagenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.
Abantu bo hafi ya Joseph Kabila, bemeza ko guhera kuri uyu wa kabiri atangira kwakira abantu banyuranye bakagirana ibiganiro, bigamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umwe muri abo bari hafi ya Kabila yagize ati: “Gahunda y’uko agenda yakira abantu yamaze gutegurwa, ubu igisigaye ni ugushyira mu bikorwa iyo gahunda, ni ukuvuga kwakira abayobozi ba AFC/M23, imiryango itari iya Leta, imiryango y’amadini n’amatorero, urwego rw’abikorera, ishirahamwe ry’urubyiriko, abavoka abanyamakuru n’abandi.
Yakomeje agira ati: “Aratangira kumva ibitekerezo byabo, ari mu rugendo rugamije gushaka umuti urambye, rero ni ngombwa ko yumva buri wese, abantu bakavuga ikibari ku mutima.”
Kabila wari umaze igihe yicecekeye, aheruka kugeza ijambo ku Banye-Congo, yabagaragarije ko igihugu cyabo ko kiri mu bibazo bikaze, kubera ubutegetsi bubi buyoboye iki gihugu cyabo.
Avuga kandi ko ibyo bibazo birimo imibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse n’ikibazo cy’u mutekano. Yemeza ko imizi yabyo ishingiye ku butegetsi budashobotse bwa perezida Felix Tshisekedi wa musimbuye, avuga ko ubwo butegetsi ko bwamunzwe n’ibibazo birimo ruswa, ndetse no kunyereza umutungo wa Leta.