Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.
Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba.
Mu cyumweru gishize ni bwo aba banye-ndondo babwiwe ko bagiye kwinjira mu mwijima.
Ni umwijima ubuhanuzi buvuga ko uzaba ku batuye ku wu Mugethi no kw’i Rango n’ahandi hafi aho.
Ubu buhanuzi uko bwatanzwe, uwabutanze yagize ati: “Musenge cyane, ku wu Mugethi no kw’i Rango hagiye kuba umwijima ni ko Imana ibivuga. Ni musenga cyane hazaba impinduka, kuko nta kinaniye Imana.”
Utu duce twahanuriwe ibiteye ubwoba duherereye muri grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira.
Tukaba tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.
Ndetse ikambi imwe y’izi ngabo z’u Burundi n’iya FARDC ishyinze muri imwe mu mihana yahanuriwe kuberamo ibiteye ubwoba, uwo ku wu Mugethi, mu gihe izindi na zo zabo zishyinze mu tundi duce dutandukanye two muri ibyo bice, hari nkiri mu Gahuna, Bijombo centre n’ahandi.
Nubwo uyu muhanuzi abatuye ku Ndondo ya Bijombo banze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yasobanuye ko umwijima ari intambara igiye kuba kandi ko izasiga amapfa menshi muri utwo duce.
Icyobikoze nyuma y’uko ubwo buhanuzi butanzwe, hari Umugabo w’Umunyamulenge watezwe n’Abapfulero baramurasa akomereka ku kuboko. Yarashwe ubwo yari avuye mu isoko iheruka gufungura mu Gatanga nyuma y’uko iyaremeraga mu Mitamba ipfuye kubera ingabo za FARDC zayirasiyemo abaturage bamwe bakayigwamo.
Ibi byaje kuzana umwuka mubi hagati y’abaturage ba Banyamulenge n’Ingabo za Leta zigenzura ibyo bice zitakurikiranye icyo kibazo. Bamwe bashaka gukeka ko byaba ari wo mwijima wavuzwe mu buhanuzi, kuko uwo mugabo wa komerekejwe ari uwo ku wu Mugethi.
Nyamara ku rundi ruhande bivugwa ko uwo mwuka mubi wavutse hagati y’impande zombi ari wo ushobora kuzabyara umwijima uvugwa mu buhanuzi.