• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC: Mutamba mu mazi abira nyuma yo gushinjwa ibindi byaha.

minebwenews by minebwenews
May 31, 2025
in Conflict & Security
0
RDC: Mutamba mu mazi abira nyuma yo gushinjwa ibindi byaha.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Mutamba mu mazi abira nyuma yo gushinjwa ibindi byaha.

Umushinjacyaha w’urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Firmin Mvonde, yasubiye gusaba inteko ishinga amategeko uburenganzira bwo gukurikirana minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba nyuma y’aho kandi yari aheruka gushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika.

Mvonde yahamije ko ibyavuzwe na Mutamba tariki ya 26/05/2025, ubwo yaganiraga n’abakozi ba minisiteri y’ubutabera bihamya ko afite ibyaha bikomeye muri iki gihugu.

Kur’iyo tariki yavuzwe haruguru, ubwo Mutamba yarimo asobanurira abo muri minisiteri y’ubutabera, yageze aho agenera Umushinjacyaha w’urukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, ubutumwa bugira buti: “Mumubwire ko yahoze mu itsinda ry’abashyigikiye Joseph Kabila, ry’aba-mafia. Yashatse kunsebya no kumparabika. Mubabwire ko Imana yabakura mbere banjye iruta iyabo. Mubabwire muti ‘sintinya gufungurwa, nditeguye.’ Bavuze ko nahungiye muri Tanzania. Mubabwire ko naje hano i Kinshasa, ku ngoro y’ubutabera kugira ngo duhangane.”

Minisitiri w’ubutabera ushinjwa ibyo byaha, yavuze ko uyu mushinjacyaha Mvonde ari gukorwaho iperereza kubera inzu afite y’agaciro k’ibihimbi 900 by’amayero yubatse mu Bubiligi, bityo ko adafite ububasha bwo kumukurikirana mu gihe ibye bitarabinerwa igisubizo.

Umushinjacyaha Mvonde ni bwo yahise amenyesha inteko ishinga amategeko ko muri iri jambo rya minisitiri Mutamba, hari aho yavuze ko minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluku, ko ari umuntu ushobora gutanga ikiguzi cyose kugira ngo abo badahuje bose bapfe.

Mutamba kuri ubu akaba arimo gushinjwa ibindi byaha birimo ko yasuzuguye urwego rw’igihugu, agerageza gutera ubwoba abakozi barwo. Yasabye inteko kumuha uburenganzira kugira ngo akurikirane uyu mutegetsi.

Byatumye tariki ya 29/05/2025, minisitiri Mutamba yamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari yari yarateganyijwe kubaka gereza y’i Kisangani.

Uku kwa mburwa ubudahangarwa kwakozwe kuri Mutamba, byavuye ku busabe bw’Umushinjacyaha Mvonde. Kuri ubu biteganyijwe ko atangira gukurikiranwa n’ubutabera bw’iki gihugu cya RDC.

Tags: IbyahaKinshasaMu mazi abiraMutamba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?