• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Iby’ibizamini bigiye gukorerwa mu Minembwe.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in sport & entertainment
0
Iby’ibizamini bigiye gukorerwa mu Minembwe.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ibizamini bigiye gukorerwa mu Minembwe.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Mu Minembwe igice kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, Leta y’i Kinshasa yemeye ko gikorerwamo ibizamini bizwi nka dissertation bikorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Aha’rejo ku wa gatandatu tariki ya 31/05/2025, ni bwo uwazanye ibi bizamini yageze muri Minembwe aturutse i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rw’i gihugu.

Umutangabuhamya yagize ati: “Ibizamini bizwi nka dissertation uwabizanye yageze hano mu Minembwe igihe c’isaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatandatu.”

Nk’uko amakuru abivuga uwazanye ibi bizamini yinutse i Uvira azamuka umuhanda wa Uvira -Baraka na Fizi, akomeza iya maguru anyuze kwa Mulima na Mukoko niko kwinjira muri Minembwe centre.

Ibi bizamini bizakorerwa ku ishuri rya Ugeafi rizwi nka Cosim(Complexe scolaire isoko de Minembwe). Ni ishuri ry’ubatse hafi n’inkombe y’umugezi wa Minembwe ku Runundu mu gice cyerekeza i Lundu no mu Bidegu kwa chef Rufayeri.

Biteganyijwe ko ibi bizamini bizatangira gukorwa ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 02/06/2025, aho bizitabirwa n’abanyeshuri bazaturuka mu bigo bitandukanye biri aha mu Minembwe no mu Mikenke.

Hagataho, mu Bibogobogo ni ho abanyeshuri byanze ko bakora ibi bizamini ku mpamvu z’umutekano wabo.

Bibogobogo ni agace gaherereye mu ntera ibarirwa mu birometero nka 73 uvuye muri Minembwe centre. Byari bizwi ko aba banyeshuri bo muri aka gace bakorera ibizamini i Baraka kuko bari hafi yayo, ariko Wazalendo bahagenzura banze ko bazabyitabira ngo kubera ko ari Abanyamulenge.

Mu gihe ibizamini bisigaje umunsi umwe bigakorwa mu gihugu hose, ntacyo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zigenzura iki gice cya Bibogobogo zirabivugaho. Igitangaje iki kibazo ubuyobozi bw’ibanze bw’amashuri ya Bibogobogo bwa kibagejejeho.

Tags: DissertationIbizaminiMinembweUgaeafi
Share31Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Nubwo Tshisekedi ari we uri ku ngoma muri RDC ariko uwo abaturage batoye yamenyekanye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?