• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nubwo Tshisekedi ari we uri ku ngoma muri RDC ariko uwo abaturage batoye yamenyekanye.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in Conflict & Security
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nubwo Tshisekedi ari we uri ku ngoma muri RDC ariko uwo abaturage batoye yamenyekanye.

Corneille Nangaa uyoboye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu kwibira amajwi perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018.

Nibyo Nangaa yagarutseho mu kiganiro yagiranye na YouTube Chanel ya Mario Nawfal, yavuze ko Tshisekedi uri ku butegetsi atigeze atorwa kuba umukuru w’iki gihugu kuva mu myaka irenga itandatu ishize, kandi ko ari kuroha RDC mu manga ikomeye.

Nangaa washyize aya makuru hanze, yabaye perezida wa komisiyo y’amatora izwi nka CENI muri RDC kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2021. Ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora yo mu mwaka wa 2018 ku majwi 38,56%, akurikirwa na Martin Fayulu wagize 34,82%.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Nangaa niba atari we wafashije Tshisekedi kuja k’u butegetsi, nawe asubiza ko kwibira amajwi Tshisekedi byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye za Leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga.

Uyu muyobozi mukuru wa AFC/M23 yasobanuye ko abari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye, Monusco, na bo babigizemo uruhare runini mu guha Tshisekedi intsinzi.

Yagize ati: “Barabyemeye bose, kandi bavuga ko ari bwo buryo bwiza. Ni yo mpamvu navuze ko atari njyewe. Ndetse na Monusco, yabigizemo uruhare runini.”

Ahishura ko Martin Fayulu ko ari we wari watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018. Na we ubwe, Martin Fayulu, aracyabihamya ko ari we watsinze amatora y’ico gihe. Ndetse hari ubwo yigeze gutangaza ko ari we perezida w’iki gihugu ngo nubwo Tshisekedi ari we uriho.

Tags: AmajwiAmatoraMartin FayuluNangaaTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?