• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Ya nkumi ibyayigaragayeho biteye inkenke, kubabibonye.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in sport & entertainment
0
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ya nkumi ibyayigaragayeho biteye inkenke, kubabibonye.

Nyamanoro uheruka kubabarirwa nyuma yogutabwa muri yombi, aho yashinjwaga gushaka kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu Minembwe, yongeye kugaragara yitwaje Motorola kandi ari kumwe n’abasirikare ba Gumino.

Ni uyu munsi ku cyumweru tariki ya 01/06/2025, Nyamanoro yagaragaye afite icyombo kizwi ko gikoreshwa cyane n’abakora mu nzego z’umutekano ndetse n’inyeshyamba, nubwo hari n’abandi bashobora kugikoresha, ariko muri aka karere ntibisanzwe.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News ahamya ko iki gikorwa cyagaragariye mu duce two ku wu Mugethi ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira.

Umutangabuhamya yagize ati: “Ubwanjye nanjye na mwiboneye, yari yitwaje Motorola, kandi yari kumwe n’abasirikare bo kwa Nyamusaraba.”

Yongeye ati: “Bavaga mu bice byo ku wu Mugethi berekeje za Kajembwe.”

Ku wa gatanu mu gitondo ni bwo Nyamanoro yarekuwe, ni mu gihe yari yafashwe ku wa gatatu.
Bivugwa ko Twirwaneho yamubabariye, ahanini ngo nta bimenyetso bifatika byamugaragayeho, nk’uko byavugwako yatumwe n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ku bashakira nimero za telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho.

Ayo makuru yavugaga ko leta y’i Kinshasa ko yakoresheje Nyamusaraba, na we niko gutuma uyu mukobwa.
Rugikubita bimwe mu bimenyetso byamugaragayeho, ni uko yasanganwe nimero za telefone z’inyeshyamba nkuru muri Gumino, ndetse byanagaragaraga ko ajya aganira nazo.

Ikindi ni uburyo yavuye ku Ndondo ya Bijombo ahuruka mu bice bigenzurwa na Twirwaneho. Kuva iwabo mu Kajembwe kugera mu Minembwe ni ahantu bagenda urugendo rw’iminsi ibiri n’ibirenge. Igitangaje uduce twinshi yanyuzemo tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo n’Interahamwe zirimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aka gace akomokamo ka Kajembwe kagenzurwa n’umutwe wa Gumino uyobowe na Nyamusaraba uwo bivugwa ko akoreshwa na Lt Gen Masunzu ushinjwa kugambanira ubwoko bwabo Abanyamulenge.

Ku rundi ruhande, aha ku Ndondo ya Bijombo, abasirikare bahari ba Leta y’i Kinshasa n’ab’u Burundi bari kuhava bagana za Mikenke, bivuze ko bashaka gutangiza ibitero kuri Twirwaneho na M23, ni mu gihe aho Twirwaneho igenzura hari hamaze iminsi itatu nta mirwano ihabera.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu na bwo byavuzwe ko ingabo z’u Burundi zambutse ziva i Bujumbura, zija muri iyi misozi y’i Ndondo ya Bijombo nyuma yo kwambukira i Uvira bagakomerezaho.

Ingabo z’u Burundi zageze muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’umwaka wa 2022, kugeza n’ubu ziracyariyo kandi zifatikanya n’Interahamwe hamwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Tags: BijomboMotorolaNyamanoro

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?