RDC: Kabila yasabwe kuva i Goma.
Martin Fayulu uri mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye Joseph Kabila wabaye umukuru w’iki gihugu kuva i Goma, aho yageze mu cyumweru gishize.
Uyu munyapolitiki yatangaje ibi kuri uyu wa mbere tariki ya 02/06/2025, mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri iki gihugu cya RDC.
Martin Fayulu yagize ati: “Ndasaba Kabila guhita ava mu mujyi wa Goma wafashwe n’abanzi.”
Uyu mugabo Martin Fayulu uyoboye ishyaka rya ACIDE ndetse akaba anahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yibumbiye mu cyitwa Lamuka, yasabye kandi Kabila kuyoboka inzira y’ibiganiro, ngo kuko ari yo nzira yonyine isigaye yakosora amakosa yabo yahahise.

Yakomeje avuga ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma Joseph Kabila wayoboye iki gihugu ajya gukorana nabo yise ngo basenya igihugu.
Ibi abitangaje mu gihe Joseph Kabila amaze icyumweru kimwe avuye mu buhungiro nyuma y’umwaka n’igice yarahunze igihugu cye cya RDC.
Kabila atararekeza i Goma yabanjye kugeza ijambo ku Banye-Congo, ni mu gihe yasubizaga ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari buheruka ku mushinja kujya mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Ibyo Kabila yanyomoje, ahubwo nawe agaragaza ko ubu butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bujya bugendera kumakuru y’ibihuha, ndetse kandi ko butegekesha igihugu uburiganya bukaba bushaka no ku kiroha mu manga mbi.
Hagataho, i Goma Kabila akomeje kuhakora ibikorwa birimo ko yakira amatsinda atandukanye akayaganiriza ku bijyanye no gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bw’i ki gihugu kimaze imyaka myinshi mu mvururu z’intambara z’urudaca.